Ibi ahanini byatewe na modeli ya Gemini 3 yagaragaje umusaruro mwiza yaba mu ikoreshwa ryayo cyangwa inyungu yinjiza.
Alphabet ifite Google mu nshingano yatangaje ko ishoramari ryakozwe muri AI, ubu riri kubyara inyungu nyinshi mu nzego zose z’ikigo.
Urugero ni inyungu ya serivisi z’iki kigo zo kubika amakuru kuri internet [Google Cloud], yazamutseho 48% mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize.
Ibi byatumye Google iteganya gushora ari hagati ya miliyari 175$ na miliyari 185$ mu 2026, kugira ngo irusheho kwagura ubushobozi bwayo muri AI.
Ku rundi ruhande abakoresha Gemini bageze kuri miliyoni 750 buri kwezi, bavuye kuri miliyoni 650 bariho mbere.
Iki kigo kandi cyagurishije impushya miliyoni umunani ku bishyurira gukoresha Gemini yisumbuye.
Agaciro k’imigabane ya Google kazamutseho hafi 36% kuva mu Ukwakira. Ni mu gihe ak’ibindi bigo bikorana na OpenAI nka Microsoft kagabanyutseho 20%, ak’iya Oracle kagabanyukaho hafi 49%.
Isoko ry’imari n’imigabane i New York [NYSE] rigaragaza ko Google ari yo mahitamo yizewe ku bashoramari, mu gihe bo bafitiye impungenge OpenAI.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!