Kubaza ukoresheje ifoto mu buryo bwa ‘AI Mode’, bisanzwe bikunda kuri telefoni gusa.
Google yatangaje ko kuri ubu umunyeshuri ashobora kuba ari gukurikirana amasomo ye yahura n’ikibazo kimugoye kuri mudasobwa, agafata ifoto yacyo akabaza ‘AI Mode’ igahita umusubiza.
Hari izindi mpinduka zitezwe, aho abakoresha ubu buryo bazajya bifashisha camera za telefoni, hanyuma ‘AI Mode’ ikabaha amakuru ajyanye n’ibyo camera igaragaza ako kanya.
Ubu buryo buzabanza gukoreshwa n’itsinda ry’abo muri Amerika, basanzwe babanza kugerageza uburyo bushya mbere yo gushyirwa hanze ku mugaragaro.
Google kandi iri gukora impinduka ku buryo bwa Lens, aho ubu ushobora gufungura urubuga runaka maze ukabona ubutumwa bugusaba niba wifuza kumenya amakuru arambuye kuri rwo.
Iyo wemeye, ubona ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga rya AI.
Mu minsi iri imbere, Google izajya yemerera abantu gukoresha inyandiko zirimo n’iza PDF babaza ibibazo ‘AI Mode’ banabashe kuyihuza na Google Drive, kugira ngo biborohere kubona ubufasha bwihuse.
Google yagaragaje ko igiye no kongera Canvas muri AI Mode ikoreshwa kuri mudasobwa.






Ibitekerezo 0