Hari hashize iminsi umunani Sanmay Ved abashije kugura izina "google.com", mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo umukozi wa Google yongeye guhamagara uyu musore imumenyesha ko hari igihembo yamugeneye, nk’uko Ved yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa LinkedIn.
Uyu musore bigaragara ko adashishikajwe cyane n’amafaranga yasabye Google guha iyo sheke yamugeneye ishyirahamwe rifasha ryitwa "The Art of Living" ritera inkunga ibigo 404 bitanga ubumenyi ku buntu mu gihugu cy’u Buhinde, bityo aba ateye inkunga mu myigire abana bagera ku 39.200 bo mu duce dukennye. Ibi byahise bishimisha cyane abayobozi ba Google bahita bakuba kabiri amafaranga bari bamugeneye.
Tariki 29 Nzeri, Sanmay Ved yagize atya asanga izina "google.com" rishobora kugurwa n’undi muntu uryifuza. Nyuma yo kuzuza ibisabwa byose yaje kuba nyiraryo mu gihe kingana n’umunota umwe ariguze amadolari 10, ndetse abasha kwinjira mu mutima wa Google ahabitse amabanga menshi.



















TANGA IGITEKEREZO