00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Google yahembye Sanmay Ved wabashije kwigarurira izina "google.com"

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 14 October 2015 saa 08:13
Yasuwe :

Mu gihe kingana n’umunota umwe, izina [domain name] "google.com" ry’urubuga rusurwa cyane kuri internet kurusha izindi ryigaruriwe na Sanmay Ved arigira irye bwite, abitewe ahanini n’akabazo tekiniki sositeye Google yahise ibasha gutahura, bityo ishimira uyu musore imugororera sheke iriho akayabo katari munsi y’imibare itanu mu madolari y’Amerika.

Hari hashize iminsi umunani Sanmay Ved abashije kugura izina "google.com", mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo umukozi wa Google yongeye guhamagara uyu musore imumenyesha ko hari igihembo yamugeneye, nk’uko Ved yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa LinkedIn.

Uyu musore bigaragara ko adashishikajwe cyane n’amafaranga yasabye Google guha iyo sheke yamugeneye ishyirahamwe rifasha ryitwa "The Art of Living" ritera inkunga ibigo 404 bitanga ubumenyi ku buntu mu gihugu cy’u Buhinde, bityo aba ateye inkunga mu myigire abana bagera ku 39.200 bo mu duce dukennye. Ibi byahise bishimisha cyane abayobozi ba Google bahita bakuba kabiri amafaranga bari bamugeneye.

Tariki 29 Nzeri, Sanmay Ved yagize atya asanga izina "google.com" rishobora kugurwa n’undi muntu uryifuza. Nyuma yo kuzuza ibisabwa byose yaje kuba nyiraryo mu gihe kingana n’umunota umwe ariguze amadolari 10, ndetse abasha kwinjira mu mutima wa Google ahabitse amabanga menshi.

Sanmay Ved wabashije kwigarurira izina "google.com" mu gihe cy'umunota, nyuma arabihemberwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages