Ubushakashatsi babukoreye ku matsinda magari y’abantu 200, babaza abasaga 400 bo mu Buhinde, nk’igihugu kigaragaramo abantu benshi bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga nka Facebook n’abantu benshi bapfa bazize ibyago bitewe n’ahantu bifatiye selfie.
Ibyavuyemo byasohowe mu kinyamakuru cyandika ku kuba imbata y’ikintu no ku ndwara zo mu mutwe cyitwa International Journal of Mental Health and Addiction, byerekana ko hari ibyiciro bitatu by’abantu bashobora gufatwa nk’abarwaye indwara zifitanye isano no kwifata selfie, zizwi nka selfitis.
Nabo bari mu byiciro bitatu birimo abifata selfie nibura inshuro eshatu ku munsi ariko ntibazisangize abandi ku mbuga nkoranyambaga (Borderline), abazifata nibura inshuro eshutu ku munsi barangiza bakanazisangiza abandi (Acute) n’icy’abantu usanga bifata Selfie aho bari hose inshuro zitari munsi y’esheshatu ku munsi ndetse bakanazisangiza abandi ku mbuga nkoranuyambaga, ku buryo batabasha kugenzura (Chronic).
Uretse gushyira mu byiciro abarwaye iyi ndwara byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’imyaka itatu, banagarutse ku mpamvu nyamukuru zitera abantu kwifata selfie, zirimo kwiyongerera icyizere, guharanira ko rubanda bakwitaho, gushaka kwisanisha n’abandi no gushaka ikintu cyabagira abihariye.
Umwarimu wigisha ibijyanye n’imyitwarire y’uwabaye imbata y’ikintu, mu ishami ry’imyitwarire ya muntu muri Kaminuza ya Nottingham Trent, ari nayo abashakashatsi baturukamo, Dr Mark Griffiths, yavuze ko ‘selfitis’ yatangiye yumvikana nk’igihuha, ariko ubushakashatsi buza guhamya ko ibaho.
Yagize ati “Mu myaka mike ishize, humvikanye mu bitangazamakuru inkuru z’abagize ihuriro ry’abaganga b’indwara zo mu mutwe, bavugaga ko ibiranga selfitis byagereranywa n’uburwayi bwo mu mutwe.”
"Nubwo izo nkuru zaje gufatwa nk’igihuha, ntabwo byari bisobanuye ko ikibazo cya selfitis kitabaho. Ubu twageze aho twemeza ko ibaho kandi twagerageje n’uburyo bwafasha mu kuyipima.”
Naho Dr. Janarthanan Balakrishnan, umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi yavuze ko ubwo burwayi bugaragara, ahubwo hagomba gukorwa ubundi bushakashatsi buzasobanura impamvu icyo kibazo kigera aho kiba uburwayi kuri bamwe.



















TANGA IGITEKEREZO