Filip Chytrý, umushakashatsi w’ikigo gikora Antivirus cya Avast, avuga ko byoroshye kwiba amabanga y’abantu bari gukoresha umuyoboro wa murandasi umwe, baba bakoresha telefoni cyangwa mudasobwa.
Chytry yabwiye umunyamakuru wa Le Nouvel Observateur ko byorohera cyane ba rushimusi kureba urutonde rw’imbuga abantu bakoresha Wi-Fi basuye, imibare y’ibanga yakoreshejwe, ubutumwa bwoherejwe ubwakiriwe n’ibindi.
Ibi ariko biborohera iyo imbuga zasuwe zidatekanye (zidatangiwe na https, cyangwa agashushanyo k’ingufuri).
Imiyoboro ya murandasi ikoreshwa na rubanda, urugero nko mu bigo by’amashuri, amasomero n’ahandi ni inzira yoroshye ba rushimusi bakoresha biba amabanga ya rubanda.
Impuguke mu by’umutekano wa telefoni zigendanwa, Stephan Wesche, avuga ko umuntu uwo ari we wese uri gukoresha umuyoboro wa Wi-Fi ashobora gukoresha ikoranabuhanga ryabugenewe akiba amakuru yose y’abari kuwukoresha.
Ibi kubyirinda bisaba kudakoresha Wi-Fi z’ahantu rusange (akenshi ntizisaba umubare w’ibanga kuzikoresha.)
Kwiba amabanga y’abakoresha Wi-Fi ntibisaba kuba ubegereye, Filip Chytry avuga ko ba rushimusi bashobora gukurura amabanga y’abakoresha murandasi (Wi-Fi) bari kure.
Avast igira inama abafite telefoni gukoresha applications nka Secure Me na Avast Mobile Security n’izindi zikorana na Android na iPhone zishobora kumenya niba umuyoboro wa Wi-Fi utekanye cyangwa ushobora kwinjirirwa.
Izindi nama zitangwa kugira ngo umuntu atinjirirwa zirimo:
• Kudatanga umwirondoro ku mbuga za internet zidatangirwa na “https"
• Gukoresha umuyoboro wihariye, VPN
• Kwirinda gukoresha imiyoboro ya Wi-Fi iri ahantu rusange
• Kwirinda gusura konti ya banki cyangwa kugurira ibintu kuri internet uri ku muyoboro rusange.
























TANGA IGITEKEREZO