Kwagura ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga mu itumanaho hakoreshejwe amasinga yo hasi y’ubutaka Fibre Optiques bizafasha umurwa mukuru Kigali guhanahana amakuru mu buryo bwihuse n’indi mirwa mikuru yo mu bihugu by’Umuryango wa Afrurika y’Iburasirazuba.
Kenya Data Networks (KDN) umwe mu miryango usanzwe ukora mu bikorwa byo gusakaza imiyoboro y’itumanaho muri Afurika y’u Burasirazuba utangaza ko ufite intego yo guhuriza ku murongo umwe w’itumanaho imirwa mikuru y’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba; Nairobi, Dar es Salaam, Kampala na Kigali.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Itumanaho n’Isakazabumenyi (MYICT), Didier Nkurikiyimfura avuga ko ari iterambere rishya rizafasha bihugu bitanu bya EAC guhana amakuru mu buryo bwihuse mu nzego zitandukanye cyane iz’iterambere.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Nkurikiyimfura yagize ati, “Ubu ni uburyo bwiza kandi bwizewe mu kuzamura ingufu ndetse n’umuvuduko mu itumanaho hagati y’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y‘Iburasirazuba.”
Nkurikiyimfura avuga ko u Rwanda ruzunguka byinshi nko kwihutisha itumanaho hagati yarwo n’ibindi bihugu bya EAC cyane mu nzego z’amabanki (e-Banking), imiyoborere (e-Governance), imyigire (e-Learning), ubuzima (e-Health)
Ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu Itumanaho n’isakazabumenyi ikomeza ko ikoranabuhanga ryagombye kuba irya buri wese.
Urugero rutangwa ni urwo mu bukungu, iyo banki zikorana hakoresheje ikoranabuhanga umuturage wo hasi aba ashobora kubona amafaranga ye atarinze kugera aho yafungurije konti.
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu ntangarugero byabashije kwagura umurongo w’itumanaho ku kigero kirenga ibirometero 13,000 ku rutsinga rumwe mu gihugu cya Uganda.
Mbere y’iyi gahunda ya Kenya Data Networks (KDN) yo guhuza itumanaho hagati ya Kigali n’indi mirwa y’ibuhugu bya EAC, u Rwanda rwari rusanzwe rukoresha insinga eshatu gusa, zikaba ari zo zihuza interineti mu bigo by’itumanaho bitandukanye mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO