00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gukorwa impinduka mu mabara akoreshwa kuri Twitter

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 29 July 2023 saa 04:18
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi mike gusa umunyemari Elon Musk ahinduye ikirango cya Twitter akakigira ‘X’, kuri ubu yatangaje ko uru rubuga nkoranyambaga rugiye kuzajya rugaragara mu buryo bwijimye, ibizwi nka ‘Dark Mode’ ngo kuko aribyo bigaragara neza.

Mu busanzwe ukoresha urubuga rwa Twitter aba afite amahitamo atatu y’amabara amwemerera kurukoresha rusa ubururu bwijimye, umukara n’umweru.

Bivuze ko mu gihe izi mpinduka zatangajwe na Elon Musk zaba zitangiye gushyirwa mu bikorwa, abakoresha Twitter batazongera kugira aya mahitamo mu bijyanye n’amabara kuko bose bazajya bakoresha umukara.

Icyakora nyuma yo gutangaza ayo makuru abakoresha uru rubuga bagize icyo babivugaho nk’uko bimaze kumenyerwa. Batangaje ko iki cyemezo atari cyo ndetse nta mpamvu yo kugishyira mu bikorwa kuko hari uburyo bari bamenyereye bwa ‘Light Mode’ ndetse bavuga ko muri ubu buryo bwa ‘Dark Mode’ bushobora gutuma bamwe bagorwa no gusoma ibintu bimwe na bimwe.

Benshi batangaje ko bashyirirwaho ubu buryo bubiri maze buri wese akihitiramo ubwo yakoresha nk’uko byari bisanzwe kuruta gushyiraho ‘Dark Mode’ gusa.

Kuva uyu muherwe Elon Musk yagura urubuga rwa Twitter amaze gukora impinduka zitagira ingano zirimo no kwirukana bamwe mu bakozi barukoreraga.

Nubwo akenshi izi mpinduka zitagiye zivugwaho rumwe, ibyatunguye abantu benshi ni uguhindura ikirango cy’uru rubuga cyari kiri mu ishusho y’inyoni ari nacyo cyatumye rumenyekana cyane maze akakigira inyuguti ya ‘X’.

Bijyanye n’izi mpinduka zose zimaze gukorwa abantu basaga miliyoni 1.75 barekeye gukoresha uru rubuga ndetse n’abandi batari bake bagabanya inshuro bakoreshaga uru rubuga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages