00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Horyou yateranyije amahanga ku guhanga udushya twateza imbere imibereho ya muntu

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 23 October 2014 saa 04:34
Yasuwe :

Horyou yahuje abaturutse Isi yose mu nama yayo ya mbere y’Isi yiga ku cyarushaho guteza imbere ikiremwamuntu hahangwa ibitekerezo byubaka (SIGEF 2014) kuri uyu wa gatatu I Geneve mu Busuwisi.
Iyi nama iteraniyemo abayobozi n’abakozi b’imiryango itegamiye kuri leta, amahuriro, n’ibinyamakuru bagamije kwiga ku bufatanye, ikoranabuhanga ryubaka, imyitwarire ikwiye n’ibindi byatuma imibereho ya rubanda iba myiza kurushaho.
SIGEF 2014 ihuje imiryango irenga 50; abantu 30 bazatanga (…)

Horyou yahuje abaturutse Isi yose mu nama yayo ya mbere y’Isi yiga ku cyarushaho guteza imbere ikiremwamuntu hahangwa ibitekerezo byubaka (SIGEF 2014) kuri uyu wa gatatu I Geneve mu Busuwisi.

Iyi nama iteraniyemo abayobozi n’abakozi b’imiryango itegamiye kuri leta, amahuriro, n’ibinyamakuru bagamije kwiga ku bufatanye, ikoranabuhanga ryubaka, imyitwarire ikwiye n’ibindi byatuma imibereho ya rubanda iba myiza kurushaho.

SIGEF 2014 ihuje imiryango irenga 50; abantu 30 bazatanga ibiganiro bigamije kureba ibibazo bikomeye abantu bahura na byo muri iki gihe mu byiciro 60.

Ikiganiro gifungura iyi nama cyayobowe n’abanu bane, Sou Fujimoto, Didier Hamon, Gorka Espiau na Christian Prunier baganira ku iterambere ry’imijyi ku nsanganyamatsiko ‘Smart Cities” basuzuma icyakorwa ngo hubakwe imijyi y’ahazaza ishingiye ku ikoranabuhanga rirengera ibidukikije n’udushya..

Bamwe mu bakozi ba Horyou

Umuyobozi w’ikigo Services Industriels de Genève (SIG) yatanze ikiganiro ku ngufu zitabangamira ibidukikije yerekana imishinga itandukanye igamije kugeza kuri bose ingufu zitanduza ikirere ikorwa n’ikigo ayoboye mu Busuwisi.

Umwubatsi, Fujimoto yagagaje imishinga y’inzu zidasanzwe z’ahazaza agiye kubaka muri Aziya no mu Burayi.

Muri zo hari iyitwa “L’arbre Blanc”, y’amagorofa 17 izatahwa muri 2017 mu mujyi wa Montpellier mu Bufaransa.

Ikindi kiganiro cyayobowe na Richard Stallman uyobora ikigo Free Software Foundation agaragaza akamaro k’itumanaho rigamije iterambere ry’imibereho muri sosiyete.

Stallman yanze gutunga telefoni ngendanwa ngo atazakorerwaho ubutasi n’Ibiro by’ubutasi, NSA, bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuyobozi mukuru wa Horyou, urubuga nkoranyambaga rugamije iterambere rya muntu bamwe bita Facebook y’imiryango itegamiye kuri leta , Yonathan Parienti, yatanze ikiganiro ku ngingo nyamukuru yatumye Horyou ishingwa:” Gusaranganya amakuru kugira ngo haboneke umuti w’ibibazo vuba.”

Umuyobozi mukuru wa Horyou Yonathan Parienti

Inama ya SIGEF 2014 izaberamo n’imurikabikorwa ry’ibihangano ryiswe People of The world . Rizamurikwamo amafoto ya ba gafotozi: Tony Cece, Dominique Darbois, Félix Nadar, MyriamAbdelaziz, Armin Pflanz, Guillaume Megevand, Edward Curtis na Rankin, yerekana ikiremwa muntu mu mateka.

SIGEF 2014 yateguwe na ADEX Holding Group, Pencil Line Agency, MSQ Group, Horyou Foundation, n’Ikigo cy’Inama Mpuzamahanga cya Geneva (CICG).

Bamwe mu bitabiriye SIGEF 2014

Iyi nama yatewe inkunga n’ibinyamakuru bikomeye ku rwego mpuzamahanga nka Red Innova (Amerika y’Epfo), In Time (U Butaliyani, Nunnovation ( Afurika y’Epfo), InstitutoFilantropia (Brazil), IGIHE Limited (Rwanda), SocialFinance.ca (Canada), PVBLIC Foundation (USA), Slate Afrique (u Bufaransa), Mosaïques Africa (Cameroon) na Hit Radio (Morocco).

SIGEF 2014 irakomereza uyu munsi mu biganiro by’abantu batandukanye, barimo impuguke n’abafata ibyemezo.

Iyi nama iri guca imbonankubone ku rubuga rwa internet http://www.sigef2014.com


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages