Kimwe n’ahandi ku isi, u Rwanda ruragenda rutera imbere mu ikoranabuhanga, ibi bigatuma ryinjira mu buzima bwose bw’Abanyarwanda haba mu mibereho ndetse n’imikorere yabo ya buri munsi.
Tariki ya 16 Gicurasi 2014 I Geneve mu Busuwisi ku cyicaro gikuru cya ITU (International Telecommunication Union) Perezida Paul Kagame yahawe igihembo n’umuyobozi wa ITU amushimira uruhare akomeje kugira mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda biciye mu ikoranabuhanga.
Ibi bigaragaza ko hari aho u Rwanda rumaze kugera mu gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage. Ibi kandi binagaragarira mu kwihuta mu iterambere dore ko ikoranabuhanga ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’ibihugu iyo rikoreshwa mu buzima bwose b’abaturage.
Izi ni zimwe muri serivisi na gahunda 20 zigaragaza uburyo ikoranabuhanga rimaze kwinjira mu mibereho y’Abanyarwanda:
1.Academic Online registration: Kuri ubu abanyeshuri bagiye kwiga muri Kaminuza biyandikishiriza kuri interineti. Ibi ntabwo byari bisanzwe, ariko kubera ikoranabuhanga, imirongo y’abanyeshuri biyandikisha imaze gucika kuko buri wese yiyandikishiriza aho ari mu gihe afite interineti. Kuri ibi hiyongeraho kureba amanota kuri interineti bitakigombera kujya ku bigo bizeho.
2.One Laptop per child: Iyi gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwana yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi. Ibi byafashije abana benshi kwiga neza ndetse no gukangukira gukora ubushakashatsi kuri interineti. Umwaka wa 2013 warangiye abanyeshuri 203,763 mu mashuri 407 bari baramaze guhabwa mudasobwa.
3.E-Learning: Iyi gahunda mu ikunze kwitwa “Iya Kure” mu Kinyarwanda ni uburyo abantu bakoresha mu kwiga amasomo ya Kaminuza cyane cyane izo mu mahanga batavuye aho bari. Ibi byafashije Abanyarwanda beshi cyane cyane abari mu kazi bakeneye kongera ubushobozi bwabo, aho babasha kwiga muri za Kaminuza zitandukanye ku Isi bifuza.
4.Rapid SMS: Ubu ni uburyo abajyanama b’ubuzima bakoresha telefoni mu gutanga amakuru ku buzima bw’abana cyangwa ababyeyi batwite. Umujyanama w’ubuzima akoresha telefoni akohereza ubutumwa buhita bujya muri mudasobwa z’abaganga bakamenya uko umubyeyi ameze, yaba akeneye ubufasha bwihutirwa bagahita bamugeraho.
5.ATM: Kubikuza amafaranga hakoreshejwe ikarika ku byuma (ATM); uko umubare w’amabanki wagiye wiyongera, ikoranabuhanga rijyanye no korohereza abayagana muri serivisi babaha naryo ryagiye ritera imbere. Ubu umuntu ashobora kubitsa akanabikuza amafaranga bitamusabye kujya ku murongo muri Banki. Ibi kandi binafasha kwirinda kugendana amafaranga akenshi byabyaraga ingaruka zo kuyibwa.
6.Gukoresha Telefoni zigendanwa: Kugeza ubu abarenga 63,5% by’abaturage batuye u Rwanda bakoresha telefoni bahamagarana, boherezanya ubutumwa cyangwa se basoma amakuru kuri interineti. Simukadi (simcard) zirenga miliyoni 6 ubu zibaruyeho imyirondoro y’abantu.
7.Mobile Money: MTN Mobile Money, Airtel Money na Tigo Cash ni serivisi zishamikiye ku ikoreshwa rya telefoni, aho umuntu abasha koherereza undi amafaranga, cyangwa akabikuza ayo yohererejwe. Bisaba gusa kujya ku mukozi utanga iyo serivisi hafi yawe, ariko kandi iyo ufite ayo mafaranga kuri telefoni yawe, ushobora kuyoherereza umuntu utavuye mu ruganiriro rw’iwawe.
8.Imbuga nkoranyambaga: Kuri ubu abantu bitabiriye gukoresha imbuga nkoranyambaga basoma, basakaza amakuru cyangwa basabana n’inshuti zabo. Imbuga za Facebook, Twitter, Instagram, Flicker, Youtube n’izindi, ni zimwe mu zifashishwa na benshi mu Rwanda.
9.E-soko: Ubu ni uburyo abahinzi bahanahana amakuru y’uko ibiciro byifashe ku isoko hirya no hino mu gihugu. Kugeza ubu abahinzi barenga ibihumbi 11 bahanahana amakuru kuri e-soko bakabasha kubona amakuru kuri telefoni zabo.
10.Kugura/ kwishyura amashanyarazi n’amazi amazi: Kuri umuntu ashobora kugura umuriro w’amashanyarazi cyangwa akaba yakwishyura fagitire y’amazi akoresheje telefoni igendanwa.
11.Video Conference Network: Ubu nabwo ni uburyo bukoreshwa mu kugabanya amafaranga atakara mu ngendo n’umwanya. Bikunze gukoreshwa cyane n’abayobozi bakayobora inama zikomeye, aho abantu baba bari hirya no hino ku isi bakora inama barebana amaso ku maso hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho.
12.Mobile and Online Banking: Ubu nabwo ni uburyo bw’ikoranabuhanga aho abaturage babasha gukoresha konti zabo zo muri banki bishyura cyangwa bohererezanya amafaranga. Bashobora kandi kumenya ibikorerwa kuri konti zabo, kumenya amafaranga bohererejwe cyangwa kureba umubare w’ amafaranga ari ho, hifashishijwe telefoni igendanwa.
13.Kwandikisha ikigo cy’ubucuruzi: Ubu kwandikisha ikigo cy’ubucuruzi mu Rwanda bisigaye bikorerwa kuri interineti unyuze ku rubuga rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB), bigatuma mu gihe gito ubona ibyangombwa.
14.Kumenyekanisha imisoro: Ibi nabyo biri mu bigaragaza iterambere no kwinjiza neza ikoranabuhanga mu buzima bw’abaturage. Abacuruzi batandukanye bashobora kumenyekanisha imisoro y’ibicuruzwa byabo, kubyandikisha no kwishyura imisoro bakoresheje telefoni zigendanwa cyangwa se mudasobwa. Ibi bisaba kunyura ku rubuga rw’ Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ubundi ukaryoherwa no kuzigama amafaranga y’ingendo n’umwanya wawe ugakoresha mu kandi kazi.
15.Imashini nyemezabuguzi (Electronic Billing Machine): Aka ni akamashini k’ikoranabuhanga gakoreshwa n’abacuruzi banini bishyura TVA. Iyo uguze igicuruzwa uhabwa inyemezabuguzi igaragaza amafaranga wishyuye ndetse sisiteme (System) y‘imisororo ya RRA igahita ibona ako kanya TVA icyo gicuruzwa cyishyuye nk’uko umuguzi aba ayibona ku nyemezabuguzi ye. Ibi bifasha mu kutanyereza imisoro ariko kandi bigafasha n’abacuruzi kudata umwanya bajya kuri RRA kumenyekanisha imisoro.
16.E-Health: Ubu ni uburyo abarwayi bashobora gukurikiranwa n’abaganga bitabasabye kugera ku bitaro. Umurwayi ufite mudasobwa ifite interineti n’akuma yahawe n’abaganga yifata ibizamini bigahita bijya mu mashini z’abaganga bakamenya uko ubuzima bwe buhagaze bagahita bamuha ibisubizo kuri Interineti. Iyo basanze umurwayi akeneye ubufasha bwihutirwa bahita bohereza imbangukiragutabara ikamugeza ku bitaro. Ubu buryo bukoreshwa cyane n’abarwayi barwaye indwara zidakira baba bakeneye gukurikiranwa umunsi ku wundi. Ubu 93,8% bya serivisi zunganira ubuvuzi zishobora kugaragara kuri Interineti.
17.E-selling: Ni uburyo bwo kugura no kugurisha ibicuruzwa kuri interineti. Ubu abaturage batari bake bo mu Rwanda babasha kugura ibicuruzwa kuri interineti bikabasanga mu Rwanda. Hari kandi n’ababasha kugurisha ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda, urugero ni ikawa y’u Rwanda; umwaka ushize wa 2013 iyabaye iya mbere muri Cup of Excellence yaguriwe kuri Interineti amadorali 45,85 ku kilo.
18.Digital migration: Ni uburyo bw’isakazamashusho rigezweho aho uburyo bushaje bwa analogue buri gusimbuzwa ubwa digital. Kuva tariki ya 31 Nyakanga 2014, u Rwanda rwasezereye burundu ikoreshwa rya analogue. Ubu 95% by’igihugu cyose bashobora kubona amashusho ya digital bakoresheje utwuma tuzwi nka Dekodeli.
19.Hellofood: Ni sosiyete yazanye uburyo butari busanzwe bwo gutumiza ibyo kurya bikagusanga aho uri; umuntu akoresha interineti anyuze ku rubuga rwa hellofood, agatumiza ibiryo ashaka byose, mu gihe gito bakabimugereza aho ari.
20.Gusaba ibyangombwa byo kubaka: Byasabaga umuntu iminsi 162 kugirango abone ibyangombwa byo kubaka ariko hakoreshejwe ubu buryo bifata gusa iminsi 30. Icyo bisaba ni ukujya ku rubuga www.kcps.gov.rw ugasaba ibyangombwa byo kubaka ukanabyishyura.
N’ubwo bigaragara ko ikoranabuhanga rimaze gucengera mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda haracyari byinshi byo gushyirwamo ingufu. Bimwe mu by’ibanze ni ubukangurambaga mu mikoreshereze y’Ikoranabuhanga, kongera ingufu za interineti hirya no hino mu gihugu, gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi aho utaragera no gukomeza korohereza abaturage kubona ibyuma bw’ikoranabuhanga mu buryo bworoshye.
Niba hari serivisi ubonye wari utaratangira gukoresha, hera none nawe ugendane n’igihe. Birashoboka ko hari ibitibutswe muri uru rutonde, ariko ibigaragaza iterambere ry’ikoranabuhanga ni byinshi.



















TANGA IGITEKEREZO