00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri TikTok Pro yatangijwe i Burayi

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 2 August 2025 saa 04:58
Yasuwe :

TikTok yatangije porogaramu nshya yitwa ’TikTok Pro’ mu bihugu by’i Burayi birimo u Budage, Portugal na Espagne.

Umwihariko w’iyi porogaramu nshya ni uko ifite gahunda nshya yiswe ‘Sunshine Programme’ igamije gufasha imiryango ikora ibikorwa by’ubugiraneza.

Abazajya bakoresha uru rubuga bazajya babona ibimeze nk’amanota (virtual sunshine), mu gihe basangije ababakurikira ibikorwa bya konti z’imiryango y’ubugiraneza, gukunda ibyo bakora (Like) ndetse no gutanga ibitekerezo.

Uzajya abona aya manota menshi, azajya ayohereza ku muryango umwe maze TikTok iyavunjemo amafaranga ya nyayo yo guha iyo miryango ngo yifashishwe mu bikorwa byayo bitandukanye.

Nta tandukaniro rinini riri hagati ya TikTok na TikTok Pro, uretse ko iyi porogaramu nshya itagira uburyo bwa ‘Live’, amatangazo no kwamamaza.

TikTok yavuze ko intego ari ugufasha abantu bo mu Burayi gushyigikira imiryango y’ubugiraneza binyuze mu buryo bwo kwidagadura no kwishimisha kuri TikTok.

TikTok yatangije porogaramu nshya yitwa 'TikTok Pro' mu bihugu by’i Burayi birimo u Budage, Portugal na Espagne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages