00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Ikigega Market ", Ikoranabuhanga rishya ryihutisha imikorere y’amakoperative

Yanditswe na

Joe Sengurebe

Kuya 3 March 2015 saa 03:07
Yasuwe :

Ikigo cy’ikoranabuhanga Medmasoft cyatangije ikoranabuhanga rishya ryitwa "Ikigega Market " rizafasha mu iterambere n’imikorere by’amakoperative.

Mu cyumweru gishize, abahagarariye amakoperative yabo mu Ihuriro ry’Amakoperative mu Rwanda (National Cooperative Confederation of Rwanda) rikorera mu Murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge bahawe ibisobanuro ku mikorere y’iri koranabuhanga

Mu gihe amakoperative menshi akorera mu Rwanda yajyaga ahura n’ikibazo cyo kutamenya byinshi ku ikoranabuhanga n’uko baribyaza umusaruro, kuri ubu Medmasoft isanzwe ikora Software zitandukanye yashyize hanze ubu buryo bufatwa nk’igisubizo ku bibazo biboneka muri serivisi z’amakoperative.

Hervé Rutagengwa Gabiro Umuyobozi wa Medimasoft yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha amakoperative yo mu Rwanda gukorana bya hafi akarushaho gutera imbere, agatangaza ibikorwa byayo bityo akamenyana n’abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga.

Ikindi ni uko abanyamuryango bazajya bamenya amakuru ya koperative zabo bitabagoye.

Nzabonimpa Anselme Umuyobozi wa Federasiyo ya Koperative y’aborozi b’inzuki (FERWACAPI) aganira n’itangazamakuru , yongeyeho ko ubu buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga buzabafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo kandi bikazaborohera cyane mu gihe cyo gushaka abafatanyabikorwa.

Nubwo yemeza ko ubu buryo buziye igihe, Nzabonimpa anagragaza ko kuba bose bataracengerwa no gukoresha interineti bishobora kuba imbogamizi ariko ngo icy’ibanze ni uko imyumvire irimo guhinduka, amakoperative akaba agiye kwisanga mu ruhando rw’ikoranabuhanga.

Mukandutiye Hawa Umuhuzabikorwa w’abahinzi b’umuceri ku rwego rw’igihugu (FUCORIRWA) na we yanyuzwe cyane n’amahugurwa yahawe na Medimasoft , ashimangira ko batinze kubagezaho iryo koranabuhanga.

Hervé Rutagengwa Gabiro asobanura iby'iri koranabuhanga

Mukandutiye ati “Gukoresha ikoranabuhanga bizafasha abahinzi b’umuceri kumenya gutangaza ibikorwa byabo ndetse bakabasha kumenya umusaruro ugomba guhaza igihugu bityo bacaga burundu no kubura isoko.”

Naho kubwa Katabarwa Augustin, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Amakoperative ku rwego rw’igihugu avuga ko ubu buryo buzajya bubahuza n’abashoramari mpuzamahanga ndetse bikanabafasha kubona abakiriya b’ibicuruzwa byabo.

Medmasoft isanzwe ikora softwares zirimo izifasha ibigo by’amashuri, iby’ubucuruzi busanzwe,software z’amakoperative n’izindi nyinshi.

Hervé Rutagengwa Gabiro Umuyobozi wa Medimasoft

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages