Iri koranabuhanga riganiriza abantu ryabyiniriwe ‘Inshuti za AI’.
Umuyobozi Mukuru wa Character.ai, Karandeep Anand, yizeye ko iri koranabuhanga rishobora kuzafasha abantu kugira imibanire myiza n’abandi, bakongererwa ubushobozi mu kuganira no kugabanya ubwigunge.
Character.ai ikoreshwa n’abagera kuri miliyoni 20 buri kwezi, hafi kimwe cya kabiri cyabo bakaba abagore, abandi bakaba urubyiruko.
Kuri uru rubuga, haboneka porogaramu z’ikoranabuhanga zagenewe kuganira n’umuntu mu buryo runaka [chatbot characters], zifite amazina ajyanye n’akazi cyangwa imyitwarire zishaka guhagararira.
Urugero, hari iyitwa ‘Egyptian Pharaoh’, indi ni ‘HR Manager’ ikora nk’umuyobozi w’abakozi ku kazi [ushobora kuyiganiriza nk’umuyobozi wawe], n’iyitwa ‘Toxic Girlfriend’, yitwara nk’umukunzi ariko udashobotse, ikundwa cyane n’abakiri bato.
Abakoresha izi porogaramu bamara byibuze ikigereranyo cy’iminota 80 baganira na zo ku munsi.
Nubwo zikoreshwa cyane ariko ziregwa ibitandukanye birimo gutangaza ibidakwiye ku bana nko kugaragaza ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, gutanga inama zishobora kubashyira mu byago, kuko hari n’amakuru agaragaza ko umwana wigeze gupfira muri Florida yari yagiriwe inama n’imwe muri zo.
Mu gutanga umuti Character.ai yashyizeho uburyo bwo gukumira ikoreshwa nabi rya porogaramu zayo, harimo gushyiraho modeli ya AI idasanzwe yagenewe abana bari munsi y’imyaka 18.
Harimo kandi gutanga ubutumwa bwo kuburira uyikoresha mu gihe amaze umwanya munini ayikoresha, ndetse no kudatangaza ibijyanye n’iby’abakuze cyangwa ibishobora kugirira nabi umuntu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!