00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigo ORN cyiyemeje kugira u Rwanda isoko y’ikoranabuhanga rya 4G LTE

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 6 July 2015 saa 08:34
Yasuwe :

Ikigo gikwirakwiza ikoranabuhanga rya 4G LTE mu Rwanda Olleh Rwanda Networks (ORN) kivuga ko ari ahantu heza hateza imbere ikoranabuhanga ku buryo rwanaryohereza mu mahanga.

Mu kiganiro na The New Times, umuyobozi wa ORN Patrick Yoon yavuze ko icyerekezo cy’iterambere ry’ikoranabuhanga rya 4G LTE mu Rwanda rigenda neza ku muvuduko mwiza, ari yo mpamvu biyemeje kurigeza mu nzego zose z’ubuzima, akongeraho ko ko igikenewe cyane ari ukuribyaza ibisubizo byinshi, kuryagura no kurisagurira ibindi bihugu.

Yoon akomeza avuga ko icyo bashyize imbere ari ukwagura umurongo w’ikoranabuhanga rya 4G LTE mu Rwanda no kwigisha abaturage kurikoresha mu bikorwa byabo bitandukanye.

Yagize ati “Nkatwe dukwirakwiza iri koranabuhanga rya 4 G LTE, dukomeje kwagura iri huzanzira mu gihugu hose. Vuba aha twafunguye icyicaro cya 4G muri Rubavu aho tuzajya dutanga ihuzanzira tukanahugura abaturage uko bakoresha internet n’ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi.”

umuyobozi wa ORN Patrick Yoon

Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Nyakanga ikigo Olleh Rwanda Networks kirateganya gutangiza icyicaro mu Mujyi wa Kigali, kizaba ari icya mbere kizatanga ubumenyi buhagije ku ikoranabuhanga rya 4G LTE no gufasha abaturage kugerwaho na serivisi z’iri koranabuhanga.

Umuyobozi wa ORN kandi ntahamanya n’abavuga ko iri koranabuhanga ryaje Abanyarwanda bataragira ubushobozi bwo kurikoresha dore ko hari abavuga ko rihenze cyane, akavuga ko nta cyiza nko kuba ari cyo gihugu cyahawe amahirwe yo gutangirizwamo iri koranabuhanga mbere y’ibindi bihugu.

Yagize ati “Mu gihe runaka ibindi bihugu byo ku isi biziyumvamo gukoresha iri koranabuhanga, u Rwanda ruzaba ari rwo rwa mbere mu kurikoresha rube na kimwe mu bihugu bizarikwirakwiza mu bindi bihugu.’’

Yakomeje avuga ko ikigo cya ORN gishaka kongera agaciro k’ikoranabuhanga rya 4G LTE rigakwira ku isoko ryo mu Rwanda no mu mahanga.

ORN ni cyo kigo cyonyine gikwirakwiza ikoranabuhanga rya 4G LTE mu Rwanda, gihuriweho na Guverinoma y’u Rwanda n’ikigo cy’itumanaho cyitwa Korea Telecom gicuruza umurongo mugari w’ihuzanzira ngendanwa mu Rwanda rikoresha ikoranabuhanga rya 4G LTE.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages