Itsinda ryitwa OurMine niryo ryigambye ko ryinjiye muri izi mbuga mu butumwa bwatambutswaga ku mbuga nkoranyambaga zarwo nubwo bumwe bwahise busibwa mu minota mike bukimara kujyaho.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko yagerageje kuvugisha HBO ngo igire icyo ibivugaho ariko ntibyayikundira.
Itsinda rya OurMine rimaze kumenyerwa mu kwinjirira imbuga nkoranyambaga z’ibigo n’abantu bakomeye aho umwaka ushize binjiriye urubuga rwa Netflix, Umuyobozi wa Wikipedia Jimmy Wales, Umuyobozi wa Facebook Mark Zuckerberg n’umwe mu bayobora Google Sunder Pichai.
Iki kigo cyinjiriwe nyuma y’iminsi mike abajura batazwi bo kuri interinet batangaje ko bibye amakuru angana na 1.5TB muri iyi sosiyeyte muri Nyakanga.



















TANGA IGITEKEREZO