Mu nama ya mbere yiga ku cyarushaho guteza imbere ikiremwamuntu (SIGEF 2014), yateguwe n’urubuga nkoranyambaga Horyou, hahembwe imishinga y’ abakoze ibikorwa by’indashyikirwa byo kugeza abatuye Isi ku mibereho myiza.
Iyi nama yateguwe n’urubuga nkoranyambaga ruhuza abazamura imibereho ya Sosiyete, Horyou yabayemo umuhango wo guhemba ba rwiyemezamirimo mu byiciro byinshi by’imishinga igamije guhanga udushya twateza imbere ikiremwamuntu.
Umuyobozi wa Horyou, Yonathan Parienti yavuze ko guhemba abiyemeje guteza imbere ikiremwamuntu ari imwe mu ntambwe z’urugendo rwo guhindura Isi nziza.
Ati "Ibi bihembo tugiye gutanga ni ingenzi mu kwerekana itandukaniro mu rugendo rwo kugira ibyiza twasiga aho dutuye, mu gihugu no mu mahanga.”
Imishinga yahembwe ni iyashimwe na rubanda n’igamije kuzamura imibereho ya muntu.
Umushinga witwa “Beyond Beanie” wakunzwe na rubanda wahembwe amadorali 8500.
Iki gihembo gitangwa hagendewe ku mubare w’amajwi y’abatoye binyuze ku rubuga rwa Horyou n’abitabiriye inama.
Igihembo cyo guteza imbere imibereho ya muntu (Coup de Coeur) cy’amadorali 2700 cyahawe Dr Georges Bwelle wo muri Cameroon uvurira ubuntu abaturage bo mu cyaro.
Parienti yemeza ko iyi mishinga yombi yahembwe izagirira akamaro sosiyete ku buryo budasubirwaho.
Uru ni rwo rutonde rw’abatsindiye ibihembo muri SIGEF 2014 bafite imishinga yahinduye cyane imibereho y’abo ikorerwaho.
Benshi mu bahembwe baturuka muri Afurika, Amerika y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika.
Ibyiciro by’ibanze:
• Igihembo cyo kugira uruhare mu mibereho ya muntu (Humanitarian Contribution) Dr. Georges BWELLE (ASCOVIME)
• Uwatoranyijwe na rubanda (Public Choice Award) BEYOND BEANIE
Ibindi:
• Umuziki utanga icyizere (Music for Empowerment Award) Chad Harper (HIP HOP SAVES LIVES)
• Ubugeni n’Uburezi kuri bose (Arts and Education for All Award) Mrs. Touraya Bouabid (AMESIP)
• Kurwanya ivangura (Social Inclusion Award) Ms Claire Nimboe Ndi Samba (REPCAM)
• Kubungabunga ibidukikije (Ecosystem Preservation Award) Julio Andrade ( Pick-Upau)
Inama ya SIGEF 2014 yaranzwe n’ibiganiro hagati y’imiryango itegamiye kuri leta igamije guteza imbere ikiremwamuntu, imurikabikorwa no kwerekana filimi nyigisho mu cyumba cy’inama mpuzamahanga i Geneve mu Busiwisi.



















TANGA IGITEKEREZO