Ubu buryo bwari busanzwe bukoreshwa mu gice kinyuzwaho amashusho magufi [reels] aho abakoresha ay’abandi, uru rubuga rudasunika konti zabo ngo zirebwe n’abantu batabakurikira. Kuri iyi nshuro bugiye gutangira gukoreshwa no ku mafoto asanzwe.
Hakurikijwe amategeko mashya, konti zizajya zitambutsa ibyakozwe n’abandi, ntizizajya zishyirwa mu zerekwa abantu bashya mu gace kagenewe ibishya [Discover tab] cyangwa ahandi hagaragara amakuru mashya [main feed].
Gusa Instagram izakomeza guha agaciro ibyafashwe bigahindurwa kugira ngo havemo ikintu gishya. Urugero, nko gufata amashusho y’undi muntu yakunzwe, ukayahinduramo asekeje [meme] wongeraho amagambo mashya cyangwa ijwi ryawe bizakomeza gufatwa nk’igihangano cyawe bwite.
Icyakora, gukora impinduka zoroheje nko kongeraho ikirango gusa, guhindura umuvuduko w’amashusho cyangwa gusangiza ifoto rebero [screenshot] igaragaza izina rya nyiri gihangano ntibizafatwa nk’ibyawe bwite.
Muri rusange izi mpinduka zigamije guhindura uko Instagram imenyekanisha ibihangano by’abayikoresha ku bantu bashya batari basanzwe babakurikira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!