00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Instagram yashyize hanze ikoranabuhanga rya AI rifasha abakora amashusho

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 1 October 2026 saa 09:05
Yasuwe :

Urubuga rwa Instagram rwatangaje ikoranabuhanga rishya rishingiye ku bwenge buhangano rifasha mu gutunganya amashusho [artificial intelligence video assistant] rizakoreshwa muri porogaramu yaryo itunganya amashusho yitwa Edits.

Aho kugira ngo iyi porogaramu ikorere abayikoresha akazi ko gutunganya amashusho yabo, izakoresha uburyo bwo kuganira na mudasobwa [conversational chatbot] bwagenewe gutanga inama zihariye kuri buri muntu zishingiye ku mibare n’amakuru byakusanyijwe kuri konti ye.

Ukurikije ibyatangajwe n’umuyobozi wa porogaramu ya Edits, iri koranabuhanga rigenzura amakuru yihariye ya konti y’ukora amashusho, arimo umubare w’abamukurikira, inshuro amashusho ye arebwa, igihe abantu bamara bareba amashusho, abayakunze, ndetse n’inshuro yasangijwe abandi.

Ihuza aya makuru n’ibitekerezo byatanzwe n’abareba amashusho ndetse n’ibigezweho kuri Instagram muri icyo gihe, kugira ngo ibone ishusho nyayo y’imikorere igoye kubonwa mu buryo busanzwe.

Ibi bivuze ko igufasha kumva neza icyo abareba amashusho yawe bashaka hagendewe ku isesengura ry’amakuru, ariko wowe ukifatira ibyemezo by’uko uyatunganya.

Iyi sosiyete yashyizeho ubu buryo nyuma yo kumva ko abakora amashusho bakeneye ubufasha bwo kumva neza isesengura ry’imibare yabo, ariko bagakomeza kugira uburenganzira busesuye ku byemezo byabo mu gihe batunganya amashusho.

Sosiyete ya Meta yerekanye bwa mbere iri koranabuhanga rifasha abakora amashusho muri Kamena, aho banatangaje ko bari gutegura porogaramu ya mudasobwa.

Ishyirwa hanze ry’iri koranabuhanga rije mu gihe sosiyete zihanganye na Meta na zo ziri kubaka irindi nkaryo.

Mu cyumweru gishize, urubuga rwa YouTube rwatangaje porogaramu yarwo itunganya amashusho ishingiye ku bwenge buhangano izashyirwa hanze mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Nubwo iyi porogaramu ya YouTube izafasha mu gikorwa nyirizina cyo gutunganya amashusho, Meta yo yahisemo gukoresha uburyo bushingiye gusa ku isesengura ry’imibare n’amakuru.

Abakora amashusho bazagira urugero ntarengwa rw’uko bashobora gukoresha iri koranabuhanga rishya, aho bashobora kubona uburenganzira bwisumbuyeho mu gihe bishyuye ifatabuguzi rya Meta One.

Ubuyobozi bwa Instagram bwatangaje ko iri koranabuhanga rigenzura amakuru yihariye ya konti y'ukora amashusho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages