Igihugu cy’u Rwanda kijya kigaragazwa kenshi nka kimwe mu bihugu bifite umuyoboro wa internet wihuta kurusha ibindi muri Afurika, ndetse no ku Isi ugasanga rubarirwa muri za 60 na 80 y’ibihugu 182 bikorerwaho ubushakashatsi buri kwezi, ariko aya mahirwe u Rwanda rufite ntarurabasha kubyazwa umusaruro ku buryo bukwiye.
Akarere ka Nyaruguru na Nyamagabe turi imbere mu turere ukoresha internet, bimunyarukira kurusha ugereranije na henshi mu gihugu nk’uko bamwe mu bakunda gukoresha internet bakanagendagenda henshi mu gihugu babitangaza.
Chantal Nyiransabimana, ukunda gukora akazi gatuma agenda henshi, avuga ko we yatangajwe cyane n’uburyo bimunyarukira kuba yagira icyo yohereza akoresheje internet ari i Nyaruguru bikihuta kurusha iyo ari Kigali.
Agira ati “Naratunguwe cyane na bagenzi banjye birabatangaza ukuntu ushobora kuba washyira na video kuri internet, mu gihe kiri munsi y’iminota 30 ikaba igezeho ukayohereza, ntabwo bipfa gushoboka iyo umuntu ari i Kigali.”
Ibi binemezwa na Hagenimana Jean de Dieu umukozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Karere ka Nyamagabe.
Hagenimana avuga ko Akarere ka Nyamagabe karimo internet itarakwira hose nk’uko babyifuza, kubera imisozi miremire, ariko ngo aho iri irakora neza cyane.
Agira ati “Hari aho bigorana kuhabona umurongo wa internet udakoresha Fibre Optique ndetse yaba n’uwa Fibre Optique ntawo kubera ko itarabasha gukwirakwizwa hose mu mirenge.”
Ariko mu ngamba ubu bafite zo koroshya ikwirakwizwa rya internet, avuga ko hakwirakwijwe servise z’ikoranabuhanga n’isakazabumenyi mu itumanaho, hashyirwaho za telecenters ziyuranye mu Karere ka Nyamagabe, nko mu Murenge wa Kaduha, kibumbwe, Gasaka, Kamegeri, Tare na Musebeya.
Akarere ka Nyamagabe kagizwe n’Imirenge 17 n’utagari 92, hose hakaba hataragera ikoranabuhanga mu buryo bifuza kubera imiterere y’aka karere igoranye kuko kagizwe n’imisozi miremire.
Mu Rwanda kuri ubu hakoreshwa internet yo mu Rwego rwa Broadband cyangwa Umuyoboro mugari, itangwa n’ikigo cya Broadband System Corporation (BSC) hamwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere RDB, byombi bikoresha Fibre Optique.
Hanatangwa kandi internet itangwa n’amasosiyete y’itumanaho rya telefoni ngendanwa ariyo MTN, Tigo na Airtel, zikoresha Modem cyangwa kuri telefoni nyine zibasha gukoresha internet.
Hari n’andi masosiyete arimo Rwandatel na Artel nayo ari mu y’atanga umuyoboro wa internet mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO