Iyi porogaramu bise ‘Remote starting by using smartphones’ bayishyize ahagaragara mu mpera za 2015 ikaba ikora uburyo bw’ihuzanzira (Circuit electronique) rishyirwa mu modoka iyo ariyo yose bitewe n’ingano yayo, ikaba ishobora gukoreshwa muri metero 12 uvuye ku modoka.
Baganira na IGIHE, bavuze ko iyi porogaramu itaje gukuraho urufunguzo rw’imodoka, ahubwo irwunganira kuko ushobora kubikoresha byombi ariko bitari mu gihe kimwe.
Uko iki gitekerezo cyaje
Buri kintu cyose ku modoka kigira uburyo gikoramo, hari igihe kimwe gipfa cyangwa se byinshi bigapfira rimwe.
Byagaragaye ko abantu babura imfunguzo z’imodoka zabo bakagera n’aho basubira aho zaguriwe(abenshi bazitumiza hanze) kugira ngo babone izindi, ibyo bigatuma nyir’imodoka ashobora guhagarika imirimo yayikoreshaga mu gihe atarabona izindi mfunguzo.
Ibi byatumye Amani na murumuna we batekereza gushyiraho ubundi buryo bufasha abahuye n’icyo kibazo ndetse bununganira ubwari busanzwe.
Bavuga kandi ko hari hashize umwaka bakora ubushakashatsi baje gushyira ahagaragara mu mpera z’umwaka ushize wa 2015.
Kugeza ubu, abantu bane nibo bakoresha ubu buryo ku modoka zabo ,bakaba bavuga ko bubafasha.
Moise, umwe mu batwara imodoka bakoresha iyi porogaramu yagize ati” Nkoresha telefoni yanjye mu kwatsa no kuzimya imodoka n’iyo naba nasize kontake(urufunguzo rwayo) . Nka mu gitondo ndayatsa mbere ho iminota 30 nkaba najya mu bwiyuhagiriro cyangwa se ngakora ibindi kuko ubundi moteri uba ugomba kuyishyushya mbere y’uko utwara imodoka”.
Bakoze ubu buryo bagamije kwiteza imbere
Kugirango iyi porogaramu ishyirwe mu modoka, nyirayo yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 180, nabwo bigaterwa n’ubwoko bw’imodoka kuko uburyo ishyirwamo bigendera ku bwoko bwayo.
Uyiguze bayimushyirira mu modoka ndetse bakanayihuza na telefoni cyangwa mudasobwa agahabwa umubare w’ibanga wihariye. Iyo bamaze kuyishyiramo ntabwo yongera gusaba internet kugira ngo ikoreshwe.
Babajijwe niba aya mafaranga ataba ari menshi, Heritier avuga ko ibikoresho bikora iyi porogaramu na byo bidahendutse ku isoko kandi basanga bitewe n’akamaro ifite, atari amafaranga menshi.
Anavuga ko gushyira iyi porogaramu mu modoka bitwara byibura iminota igera kuri 40 kuko baba basanzwe barubatse rya huzanzira.
Mu ndoto zabo bafite, iyi porogaramu izakomeza gukwirakwizwa mu gihugu no hanze yacyo.







Ibitekerezo 0