Kuva ku mugoroba wo ku wa 20 Nzeri 2013, mu mujyi wa Kigali hatangiye gahunda nshya yitwa “Smart Kigali» igamije ko abahatuye n’abahagenda bakoresha ikoranabuhanga mu buryo bworoshye.
Gukoresha internet ku buntu ahahurirwa n’abantu benshi, ni kimwe mu byatangijwe muri iyi gahunda nshya «Smart Kigali», aho ubu hamwe mu hahurira abantu benshi iyi gahunda, nko muri Gare ya Nyabugugo, hatangijwe isomero rusange ry’igihugu. Amwe mu mahoteli n’imodoka zitwara abagenzi na ho hatangirijwe iyi gahunda, ku buryo ubu harakoreshwa internet ku buntu hifashishijwe telefoni zigendenwa na mudasobwa.
Iyi gahunda nshya yatangijwe hari intego ko mu gihe kiri imbere, aho waba uri hose mu mujyi wa Kigali, cyane cyane ahahurira abantu benshi, ushobora kubona internet ku buntu wifashishije umurongo utishyuzwa wa WI-FI.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana, atangiza iyi gahunda, yavuze ko ubu aho igihe kigeze ubukungu bukwiye gushingira no ku ikoranabuhanga.
Yagize ati “iyi gahunda yatangijwe kugira ngo ikoranabuhanga rirusheho gukomeza gukoreshwa mu gutanga serivisi nziza, no gutuma ubukungu bw’abanyarwanda bushingira ku ikoranabuhanga.”
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana avuga ko n’ubwo iyi gahunda ari iyo muri Kigali, ikoranabuhanga atari iryo mu mijyi gusa, ahubwo no mu byaro ikoranabuhanga rizabageraho. Ashishikariza abikorera kubigiramo uruhare.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidele, na we avuga ko iyi gahunda izafasha cyane abatuye mu mujyi wa Kigali n’abashyitsi, kandi itazigera isubira inyuma.
Yagize ati “Umujyi wa Kigali turifuza ko uba intangarugero mu yindi, himakazwa ikoranabuhanga. Kubona internet mu buryo bwihuse ahahurirwa n’abantu benshi, bifite akamaro cyane ku basura umujyi ndetse n’abawutuye, kandi ibi byatangiye bizakomeza bigere kuri benshi byateganyirijwe muri Kigali.”
Gukoresha internet ku buntu biteganyijwe no mu modoka zitwara abagenzi mu gihe kiri mbere, ubu byatangiriye mu modoka 6. Ahahurira abantu benshi hose biteganyijwe ko internet izabageraho nta kiguzi.
Iyi gahunda yatangijwe na minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi (MYICT), Umujyi wa Kigali bafatanyije n’abandi bafatanyabikorwa barimo RDB, RURA, ibigo by’amasosiyete y’itumanaho MTN, Tigo na Airtel, amahoteli n’amasosiyete yo gutwara abantu n’ibintu.
Ku ikubitiro aho ubu buryo bugomba gutangirira hahurira abantu benshi ni kuri Union Trader Center, Kigali City Tower, Isoko ry’Umujyi wa Kigali, Gare ya Nyabugogo, Remere ku Kisimenti, Sitade Amahoro, Isomero rusange ry’igihugu, ku kibuga k’indege cya Kigali, KBC, kuri minisiteri Kacyiru, KIST na KIE. Aha hose internet izajya iboneka ku bufatanye na BSC Ltd, MTN Rwanda, TIGO Rwanda Ltd, AIRTEL, LIQUID Telecom na ISPA.
Muri iyi gahunda nshya hatangijwe n’uburyo bwise Taxi-Meter aho abagenzi bateze imodoka (Taxi-Voiture) bazajya babona mu buryo bworoshye ibirometero bagenze n’amafranga bagomba kwishyura, bikagabanya impaka zajyaga zigaragara hagati y’abashoferi n’abagenzi. Kilometero imwe ni amafranga 500 ariko imodoka yo izajya ihaguruka igaragaza ko amafranga agomba kwishyurwa ari 1500Frw angana n’ibirometero3; bivuze ko igihe uvuye mu mudoka utararenza ibilometero 3 uzajya wishyura 1500Frw, na ho igihe ubirengeje hagatangira kwiyongeraho amafranga 500Frw kuri kilometero imwe.
Umujyi wa Kigali uzwiho cyane kuba urangwa n’isuku, ubu harifuzwa ko hiyongeraho no gukoresha ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO