00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hatangiye amahugurwa ku ikoranabuhanga rishya rya IPV6

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 16 June 2015 saa 11:26
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangiye guhugura abakozi bashinzwe ikoranabuhanga mu bigo bitandukanye mu Rwanda ku bijyanye no gukoresha uburyo bushya buzwi nka IPV6 bugamije guha aderesi za internet (IP) ibikoresho byose bikoresha internet.

Ubwo aya mahugurwa yatangizwaga kuwa 16 Kamena 2015, RURA yagaragaje ko intego yayo ari uguha ubumenyi abakozi b’ibigo bitandukanye birimo n’ibitanga serivisi za internet kugira ngo bafatanye gushyira mu bikorwa ikoreshwa rya IPV6 (Internet protocol version 6) isimbura IPV4 yagaragaje ko aderesi za internet(IP) ifite ubushobozi bwo gutanga zidashobora gukwira umubare munini w’abakoresha internet ku Isi wiyongera umunsi ku munsi.

RURA ikomeza igaragaza ko kandi kugira ngo gahunda ya leta zo guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no kwagura umubare w’abakoresha internet mu Rwanda igerweho ari ngombwa ko buri muntu wese ufite aho ahurira n’ikoranabuhanga agomba guhabwa ubumenyi kugira ngo mu gihe kiri mbere IPV6 izafashe igihugu guhaza umubare munini w’abazakenera aderesi za internet (IP).

Umukozi w’ikompanyi ikora ibikorwa by’ikoranbuhanga AFRINIC, Musa Stephe Honlue ,akaba n’umwe mu bagomba gutanga aya mahugurwa yavuze ko abashinzwe ikorabanabuhanga mu bigo binyuranye aribo bari guhugurwa ku ikubitiro.

Yagize ati “ Duhera ku bashinzwe ikoranabuhanga mu bigo bitandukanye kuko aribo bagomba gutangira gusabira ibigo byabo IPV6. Bagomba rero gusobanukirwa inzira binyuramo.”

Mu mwaka wa 2012 nibwo uburyo bushya bwa IPV6 bwifashishwa mu guha aderesi za internet ibikoresho bitandukanye bikenera internet birimo mudasobwa, telefoni bwatangijwe ku mugaragaro.

IPV6 ikaba ifite ubushobozi bwo gutanga aderesi nyinshi ugereranyije na IPV4 yari isanzwe ikoreshwa dore ko yo yatangaga aderesi miliyari 4.3, mu gihe indi izajya itanga aderesi zikubye iza IPV4 inshuro 1038.

Uretse amahugurwa kuri IPV6, hazajya hanarebwa niba ibikoresho byose by’itumanaho bikenera internet bishobora gukoresha IPV6, abashinzwe ikoranabuhanga bakazajya basabwa gushyiraho ingamba zifasha kuva kuri IPV4 bakajya kuri IPV6.

Inkuru bifitanye isano: IPV6, impinduka nshya kandi zikomeye ku ikoreshwa rya internet

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages