Minisitiri Ingabire Paula yabibwiye abasenateri ku wa 1 Kamena mu biganiro yagiranye na bo, harebwa uko igihugu cyiteguye mu guteza imbere ikoranabuhanga nk’uko tubikesha New Times.
Politiki y’igihugu ivuguruye yerekeye umurongo mugari wa internet yagiye ahagaragara mu Ukwakira 2022, igaragaza ko u Rwanda rushaka gutangira kubaka ibikorwaremezo bya 5G.
Minisitiri Ingabire yavuze ko umushinga w’igerageza ry’iryo koranabuhanga uzaba wakozwe mbere y’uko uyu mwaka, urangira ku bufatanye n’ibindi bigo by’ikoranabuhanga, ahazashyirwaho site 16 z’igerageza.
Izo site zizaguka zigere kuri 35 mu mwaka utaha, ubwo ahantu hakwiye gukorerwa uwo mushinga hazaba hamaze gutoranywa. U Rwanda ruteganya ko internet ya 5G izaba ikorera kuri site 60 bitarenze umwaka wa 2025.
Ikoranabuhanga rya 5G rigaragazwa n’Ihuriro Mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga nk’irifasha mu kwihutisha ihererekanywa ry’amakuru, ryoroshya isangira rya internet hagati y’ibikoresho byinshi icyarimwe n’ibindi.
Iri koranabuhanga ryifashishwa mu bikorwa birimo ubuvuzi bukorerwa kuri internet, ibikorwa byo mu nganda, kugenzura ibikorerwa mu rugo atari ngombwa ko umuntu ahari, koroshya serivisi no kubaka ubukungu bihamye mu mijyi n’ibindi 3G na 4G zitashoboraga.
Ingabire yavuze ko kwinjiza 5G mu Rwanda bizajyana no kongera umubare w’ibikoresho bijyanye na yo birimo za mudasobwa na smartphones mu Banyarwanda, kugira ngo bizajye biborohera kubona serivisi zikenera internet yihuta.
Umuyobozi ushinzwe iibijyanye na Inovasiyo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ikoranabuhanga (RISA), Antoine Sebera, yavuze ko iryo koranabuhanga rishobora kugira umumaro nko mu gukemura ibibazo by’ibura ry’amashanyarazi n’amazi mu mujyi mu kanya nk’ako guhumbya.
Biteganyijwe ko hazashyirwaho ikoranabuhanga rigenzura parking mu mujyi ku buryo umushoferi abasha kumenya amakuru y’ahari umwanya wo guparikamo akiri kure.
Ingabire yavuze ko mbere y’ivugururwa rya politiki, mu Rwanda hari ikigo kimwe kiranguza internet ya 4G ari cyo KTRN, bigatuma ihenda.
Ivugurura ryayo ryafunguriye imiryango ibindi bigo by’itumanaho bikorera mu Rwanda birimo MTN na Airtel, byemerwa gutunga ibikorwaremezo byo gucuruza internet.
Kuri ubu ikoreshwa rya internet mu Rwanda rigeze kuri 22,8% kubera ibiciro bihanitse byayo no kuba itabasha kugera mu bice by’icyaro. Ni mu gihe internet ya 4G ikoreshwa n’abagera kuri 2% by’Abanyarwanda nk’uko Minisitiri Ingabire yabivuze.
Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo ivuga ko bitewe n’aho u Rwanda rugeze, kugira ngo ikoranabuhanga rirusheho kubyazwa umusaruro, internet igomba kuba ihendutse, ijyanye n’ubushobozi bw’abaturage basanzwe.
Hashyizweho ingamba zigamije gutuma umuyoboro mugari ugera ku bantu benshi, zirimo ko internet itangwa n’icyogajuru izunganira imigozi, ku bufatanye n’ibigo birimo igishinzwe ibyogajuru, Rwanda Space Agency.






Ibitekerezo 0