Ibi byakubye kabiri agaciro ka miliyari 11$ iyi sosiyete yari ifite ubwo yakusanyaga miliyoni 500$ mu nkunga muri Gashyantare 2026.
Icyifuzo cyo kugura imigabane ya miliyoni 300$ cyahaye abakozi amahirwe yo kugurisha imigabane yabo ku bashoramari, mu gikorwa cyayobowe ku bufatanye n’ibigo bya Wellington Management ndetse na T. Rowe Price.
Ibi bigo by’ishoramari bitera inkunga sosiyete zigenga bifite intego yo kugumana iyo migabane nyuma y’uko sosiyete itangiye kugurisha imigabane yayo ku isoko ry’imigabane.
ElevenLabs yashinzwe mu 2022, ni urubuga rw’ikoranabuhanga rigezweho rikoresha ubwenge buhangano [Artificial Intelligence] mu guhindura inyandiko mo amajwi yumvikana nk’ay’abantu ba nyabo [Text-to-Speech].
Bitandukanye na porogaramu zisanzwe zisoma inyandiko mu ijwi rimeze nk’irya robot, ElevenLabs ikoresha uburyo buhambaye bwo kwiga imiterere y’ijwi ry’umuntu , bityo igashobora kumenya aho igomba kuzamura ijwi, kurimanura, cyangwa gushyiramo amarangamutima bitewe n’icyo inyandiko isobanura.
Ibi bituma ijwi risohotse ryumvikana neza nk’iry’umuntu uri kuvuga bisanzwe.
Imwe mu mikorere yayo yihariye kandi ikomeye cyane ni ubushobozi bwo kwigana ijwi ry’umuntu [Voice Cloning]. Ushobora gushyiramo agace gato k’amajwi wifashe, yo igakora kopi y’ijwi ryawe mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ibi bivuze ko ushobora kwandika inyandiko iyo ari yo yose, porogaramu ikayisoma ikoresheje ijwi ryawe bwite rimeze neza nk’uko usanzwe uvuga.
Ikindi kandi, ifite ubushobozi bwo gusemura amajwi yo mu mashusho ikayashyira mu zindi ndimi [Dubbing] ariko igakoresha rya jwi ryawe mu gihe ubyifuje, idatakaje amarangamutima yumvikana mu ijwi rya mbere.
Abantu n’ibigo byinshi bakoresha ElevenLabs kubera ko ibafasha gukora akazi kenshi mu gihe gito kandi badatakaje amafaranga menshi.
Abakora ibiganiro kuri YouTube, abategura ibitabo mu buryo bw’amajwi, ndetse n’abakora imikino ya mudasobwa bayikoresha kugira ngo babone amajwi meza y’abantu batandukanye batarinze gukoresha abo bantu nyirizina.
Kubera agaciro kayo gashya, ElevenLabs ifite ibyicaro mu Mujyi wa New York n’i Londres yinjiye mu rwego rwa sosiyete nshya zifite agaciro kanini ku mugabane w’u Burayi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!