00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meta na Google byatangiye kuburanishwa ku byaha byo kubaka imbuga zibata abana

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 11 February 2026 saa 06:52
Yasuwe :

Ku wa Mbere w’iki cyumweru i California, hatangiye urubanza rw’amateka rugamije kureba niba ibigo nka Meta na YouTube bishobora guhanwa n’amategeko, kubera ko byubaka imbuga nkoranyambaga mu buryo bugamije guhindura abana imbata zazo, bikabikora nkana.

Iki ni ikirego cyatanzwe na Kaley G.M w’imyaka 20.

Mu itangira ry’urubanza, umunyamategeko wa Kaley witwa Mark Lanier yavuze ko hari inyandiko z’imbere muri ibi bigo zigaragaza ko byakoze uburyo porogaramu zabyo zihindura ubwonko bw’abana imbata zazo, kandi ko babikoze babishaka.

Kaley yavuze ko kuba yaratangiye gukoresha izi mbuga akiri muto byatumye agira ibibazo bikomeye by’ubuzima bwo mu mutwe, birimo kwiheba no gushaka kwiyahura.

Umunyamategeko wa Meta witwa Paul Schmidt we yavuze ko nta kimenyetso kigaragaza ko uko imbuga zabo zubatse bifite aho bihuriye n’ibizazane uwareze yahuye na byo, ahubwo yabitewe n’amateka y’umuryango we.

Yabwiye inteko iburanisha ko “Ubu muhagaritse Instagram, hanyuma akabaho mu buzima n’ubundi yabayeho, ubuzima bwe bwaba butandukanye?”

Muri uru rubanza rushobora kuzageza muri Werurwe uyu mwaka, hazumvwa ubuhamya bw’abantu bakomeye barimo n’Umuyobozi Mukuru wa Meta, Mark Zuckerberg.

Uru ni rumwe mu manza ibihumbi, ibi bigo bikomeye byagiye biregwa n’ababyeyi, ibigo by’amashuri n’abandi, biri mu nkiko muri California.

Mu gihe muri Amerika hagikomeje urugamba rwo guhangana n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku bana bato, mu bindi bihugu nka Australia na Espagne, hatangiye gushyirwaho amategeko akumira abari munsi y’imyaka 16 kuzikorsha.

Meta na Google byatangiye kuburanishwa ibyaha byo kubaka imbuga zihindura abana imbata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages