00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MILLICOM na TIGO mu gutanga serivise za banki hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 June 2014 saa 09:43
Yasuwe :

Millicom, sosiyete ifatwa nk’umubyeyi wa TIGO yashoye imari mu bikorwa remezo bijyanye n’amabanki aho igiye kujya itanga serivisi za Banki hifashishijwe uburyo bwa RSwitch.
RSwitch ni sosiyete ikorera mu Rwanda ifasha za banki guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.
Ubuyobozi bwa Tigo bwatangaje ko ubu Millicom ariyo iri kugenzura igice kinini cya RSwitch cyagenzurwaga n’Ikigo Nyafurika cy’iterambere cy’I Frankfurt.
Ubusanzwe RSwitch yafashaga amasosite (…)

Ubusanzwe RSwitch yafashaga amasosite y’itumanaho gukorana na serivisi za banki ariko ku buryo bwa gakondo none ubu bigiye kujya ku ikoranabuhanga aho bigiye kuba mpuzamahanga ndetse binakurikiza amabwiriza mpuzamahanga.

Millicom, ni ikigo mpuzamahanga cy’Itumanaho kikaba n’igitangazamakuru cyo muri Suwede gitanga Serivisi za Banki kuri Telefoni zigera ku bakiriya barenga miliyoni zirindwi muri Afurika na Amerique y’Epfo.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Tigo yatangije uburyo bwo guhererekanya amafaranga bwambukiranya umupaka hifashishijwe Telefoni ndetse ubwo buryo bunafite sisiteme ifasha mu kuvunja amafaranga bitewe n’igihugu amafaranga yoherezwamo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages