Ubu bukangurambaga bwiswe ‘Nahisemo.RW’ bwatangirijwe mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatatu, tariki 7 Kanama 2019.
Bwateguwe hagamijwe kumenyekanisha u Rwanda no gushishikariza Abanyarwanda kubika amakuru yabo imbere mu gihugu mu kuzamura isura nziza yacyo no guteza imbere ubukungu.
Mu Rwanda usanga abakoresha imbuga zo kuri internet bakoresha indangarubuga zitandukanye zirimo .fr, .com, .org bigatuma batanga amafaranga menshi yo kubitsa amakuru hanze, bikagora abashaka kuyageraho n’umutekano wayo ntiwizerwe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukoresha indangarubuga ya .rw mu gukomeza gukundisha abantu ibikorerwa mu gihugu.
Yagize ati “Dutangije ubukangurambaga bwo kubwira ibigo bitandukanye gukoresha .rw kugira ngo tumenyekanishe u Rwanda n’ibirukorerwamo ndetse ngo tuzamure umwihariko w’ubukungu bw’igihugu bushingiye ku ikoranabuhanga.’’
Nahisemo.rw ni ubukangurambaga bw’amezi atatu, bwatangijwe nk’imwe mu ngamba zo kumenyekanisha ibigo by’ubucuruzi n’ibikorwa by’u Rwanda mu Karere no muri Afurika.
Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), Gahungu Charles, yashimangiye ko gukoresha indangarubuga ya .rw ari ingenzi cyane mu iterambere.
Ati “Hari abafite imyumvire y’uko abakoresha .com bari ku rwego mpuzamahanga ariko siko biri. Ibigo byacu binini n’ibito nibikoresha .rw bizaba bishyigikiye gahunda yo guteza imbere umwihariko w’u Rwanda no kurumenyekanisha.”
Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA), Ingabire Grace, yashishikarije ibigo by’ubucuruzi gukoresha .RW.
Yagize ati “Gukoresha Akadomo .RW ni igikorwa kizazamura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga bw’u Rwanda.”
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kwandikwa amazina y’imbuga agera ku 8000. RICTA igaragaza ko kuva mu 2012 ubwo yahabwaga uburenganzira bwo gutanga indangarubuga AkadomoRw, [zatangiye gukoreshwa mu Ukwakira 1996] umubare w’abayikoresha wagiye wiyongera aho kugeza ubu habarurwa imbuga 4000 ubariyemo n’iza guverinoma (.gov).
Mu bigo bigera kuri 4200 bikoresha amazina atari akadomo Rw, usanga byose bitanga nibura amadolari 37800$, akabakaba miliyoni 34 Frw, buri mwaka.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Internet Society, bwagaragaje ko kugeza muri Werurwe 2017, 14.9% by’imbuga zifite indangarubuga za .rw ari zo zari zifite amakuru abitse mu Rwanda.
Ni mu gihe izifite indangarubuga y’ubucuruzi ya .co.rw, zibitse mu Rwanda ari 18.7%. Menshi mu makuru y’imbuga zo mu Rwanda abitse mu bihugu birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 na Internet Society ku bufatanye na RICTA, kuri zimwe mu mbuga zirimo n’iz’amakuru mu Rwanda, bwerekanye ko hari aho usanga abacuruza serivisi za internet bishyura agera ku $10 000 mu kugarura amakuru yakabaye abonekera ubuntu.



















TANGA IGITEKEREZO