Nyuma yo kumara imyaka hafi 18 abakeneye gukoresha umurongo w’imbuga za internet “.rw” banyura ku mubiligi Frederic Gregoire wari uherereye hanze y’u Rwanda, kuri ubu noneho iyi serivisi yimuriwe mu Rwanda, aho itangwa n’ikigo RICTA nyuma yaho serivisi zo gutanga imirongo ya “.rw” zigaruriwe mu maboko y’Abanyarwanda.
Umuhango wo gutangiza kumugararo itangwa ry’imirongo ya internet ya “.rw” wabereye mu cyumba mberabyombi cya Gorilla Golf Hotel I Nyarutarama, mu gikorwa cyari cyitabiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho Nsengimana Jean Philbert, Umuyobozi Mukuru wa RICTA Ghislain Nkeramugaba, abikorera ku giti cyabo biganjemo sosiyete zitanga zerivisi zijyanye n’ikoranabuhanga n’abandi.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa, Minisitiri Nsengimana yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwishimira aho u Rwanda rugeze mu ikoranabuhanga, by’akarusho kuba bagiye kujya bakoresha umurongo wa “.rw” mu gufata aderesi z’imbuga zabo za internet.
Yagize ati “Izina ni ryo muntu, niba turi mu Rwanda tugakoresha “.rw” kuri website zacu, ni ishema kuri twe kandi ni ngombwa guharanira ko igihugu cyacu kimenyekana mu ruhando mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.”
Minisitiri Nsengimana yakomeje ashimira abagize uruhare kugirango umurongo wa internet “.rw“ ugarurwe mu Rwanda, aho ubu byoroshye kuri buri munyarwanda kwandikisha urubuga rwe rwa internet akoresheje umurongo “.rw”.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Information Communication and Technology Association ( RICTA), Bwana Ghislain Nkeramugaba, yatangaje ko kuba serivisi zo kwandika imbuga za internet zifite umurongo “.rw” zigiye kujya zitangirwa mu Rwanda ari intambwe ishimishije kuko bizorohera abanyarwanda kubona servisi mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Ati “Byajyaga bigorana kwandikisha urubuga ku murongo “.rw” kuko byasabaga inzira ndende. Kuri ubu bigiye kwihuta kuko ari twe tubyikorera.”
Umuyobozi ucyuye igihe wa RICTA, Bwana Kayonga Geoffrey, yanyuriye muri macye abari bateraniye aho ku mateka yaranze kugarura umurongo “.rw” mu rwa Gasabo (Re-delegation process), asobonura ko hakozwe byinshi kugirango uwari ufite ububasha ku murongo “.rw”, Frederic Gregoire, asubize ububasha abanyarwanda.
Yasobanuye ko ikigo yari ayoboye (RICTA) cyandikiye ikigo ICANN (Internet Corporation for Assigned Names and Numbers) kigenga imirongo yose ya internet izwi mu ndimi z’amahanga nka “Country Code Top Level Domain”, kugirango RICTA ihabwe ububasha bwo gutanga serivisi zo kwandika imbuga zifite umurongo “.rw”, nyuma habaho ibiganiro byaje kurangira RICTA ibyemerewe.
Atanga ikiganiro ku kamaro k’imbuga za internet, Emile Murekezi ushinzwe Iterambere ry’Ibikorwa by’Ubucuruzi muri IGIHE LTD yatangaje ko abanyarwanda bitabira kwandikisha no gufungura imbuga za internet bakomeje kwiyongera umunsi ku munsi. Yagize ati: “Kuva aho muri IGIHE twatangirije serivisi ya GIRA Website ishishikariza abacuruzi ndetse n’ibigo byigenga n’ibya Leta kugira imbuga za internet, twabonye umubare munini w’abifuza ko twabakorera ndetse tukanabandikishiriza imirongo y’imbuga zabo za internet. Ibi bitwereka ko abanyarwanda batangiye kumva akamaro ko gukoresha imbuga za internet.”
Mu itangizwa ku mugaragaro ry’iki gikorwa, hatanzwe impapuro z’ishimwe kubafashije ikigo RICTA kugera ku nshingano zacyo. Aha twavuga nka Minisiteri ifite ikoranabuhanga n’ itumanaho mu nshingano zayo MYICT, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, JICA, MTN na TIGO.
Umubiligi Frederic Gregoire wari usanganwe uburenganzira busesuye ku murongo “.rw” yatangaga iyi mirongo abinyujije muri kompanyi ye yitwa NIC Congo–Interpoint ikorera mu gihugu cy’u Busuwisi, nyuma y’aho abiherewe ububasha mu mwaka w’1995 na ICANN (Internet Corporation for Assigned Names and Numbers).



















TANGA IGITEKEREZO