Umwihariko iyi porogaramu ifite ni uko yashyizwe hanze ifunguye, ibizwi nka ‘open-weight model’ mu Cyongereza.
Ibi bivuze ko OpenAI yashyize ahagaragara amakuru y’ingenzi yifashishijwe mu gutoza porogaramu azwi nka ‘weights’, ari yo afasha porogaramu gutanga ibisubizo no gutekereza neza.
Ibi bituma umuntu wese ashobora kumanura [download] iyi porogaramu yamaze gutozwa akayishyira muri mudasobwa ye, kandi akayihindura uko abyifuza.
Ibi biha abantu uburenganzira bwo kuyikoresha uko babyifuza, bijyanye n’intego zabo n’uburyo bashaka ko ikora.
Iyi porogaramu yasohotse muri verisiyo ebyiri; imwe ikora nka modeli o4-mini ishobora gukora kuri mudasobwa zisumbuye zifite ubushobozi bwo hejuru, n’indi ishobora gukora kuri mudasobwa za RAM ya 16GB, ikora nka modeli ya o3-mini.
Izi verisiyo zombi ziboneka ku mbuga zitandukanye nka Hugging Face, Databricks, Azure, na AWS.
GPT-OSS ishobora gukora imirimo itandukanye nko gutekereza ku bibazo, gushaka amakuru kuri internet, kwandika porogaramu za mudasobwa [coding] n’ibindi.
Iyi porogaramu ya GPT-OSS ifite uruhushya rwa ‘Apache 2.0’. Ibi bivuze ko mu buryo bwemewe n’amategeko, umuntu wese ashobora kuyikoresha ku buntu, akayihindura, akayisangiza abandi, ndetse akayikoresha mu bikorwa by’ubucuruzi.
Ni bwo bwa mbere mu myaka irenga itandatu OpenAI ishyize hanze porogaramu ifunguye ifite ubu bushobozi.
Ku bijyanye n’umutekano, iyi porogaramu yanyuze mu igerageza rikomeye ngo harebwe ko itagira ingaruka mbi mu byerekeye umutekano w’ikoranabuhanga n’ibindi.
OpenAI yizeye ko GPT-OSS izafasha cyane abakora porogaramu za mudasobwa batandukanye, mu kubona uburyo bwo kubyaza amakuru umusaruro no kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!