OpenAI ivuga ko DeepSeek iri kungukira ku mbaraga n’imirimo ikomeye yakozwe n’ibigo by’ubushakashatsi muri Amerika kugira ngo ibashe guhatana muri uru rwego.
Iyo nyandiko isobanura ko DeepSeek ikoresha uburyo buzwi nka ‘Distillation’.
Ubu ni uburyo ikigo gito kiba kiri gukura gitoza porogaramu zacyo binyuze mu kwiga ibisubizo bitangwa na porogaramu zikomeye nka ChatGPT n’ibindi.
Binyuze muri ubu buryo, ya porogaramu nto ishobora kugira ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru mu gihe gito kandi bitayisabye gukoresha amafaranga menshi cyangwa igihe kirekire cyane, nk’uko bigenda iyo itojwe hatangiriwe kuri zeru.
OpenAI ivuga ko yabonye hari abakozi ba DeepSeek bagerageza kurenga ikoranabuhanga ry’umutekano wayo.
Inyandiko yabo ivuga ko aba bakozi bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga budapfa gutahurwa kugira ngo babashe gukusanya amakuru n’ubumenyi biva muri porogaramu zo muri Amerika.
OpenAI yanashinje sosiyete z’Abashinwa kwirengagiza zimwe mu ngamba z’umutekano ziba zikenewe mu gutoza no gukoresha porogaramu nshya z’ubwenge buhangano kugira ngo zizishyire hanze vuba.
DeepSeek y’ikigo cyitwa High-Flyer, yamamaye cyane ku rwego mpuzamahanga kubera ubushobozi yagaragaje bwo gukora neza neza nka zimwe muri porogaramu zo muri Amerika kandi ikaba yaratojwe ku kiguzi gito cyane ugereranyije n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!