OpenAI ivuga ko abashaka amakuru ajyanye n’ubuzima bwabo bwite biganjemo urubyiruko.
Iki kigo cyashyize ahagaragara porogaramu nshya y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ya GPT-5, ubu ikaba ari yo yahindutse iy’ibanze ku bakoresha ChatGPT [Default model].
GPT-5 ifite ubushobozi bwisumbuye mu bijyane no gusubiza ibibazo birebana n’ubuzima.
GPT-5 ijya inama nzima ariko ikibutsa ko idasimbura umuganga ubifitiye ubushobozi, ndetse ikanavuga ko ari ingenzi kumvira inama zabo cyangwa izindi nzego z’ubuvuzi.
Zimwe mu zindi mpinduka zizanye na GPT-5 harimo gukora inyandiko mu buryo bunoze, kwandika porogaramu za mudasobwa [coding] no kwiga no gusobanukirwa uko urikoresha ashaka ko rikora [personalization].
Mu igeragezwa ryakorewe GPT-5, umwe mu bakozi ba OpenAI witwa Yann Dubois yayisabye gukora urubuga rwakwifashishwa mu kwigisha Igifaransa.
Mu minota mike gusa, GPT-5 yari imaze gukora urubuga rwafasha muri izo nyigisho, bigaragaza ubushobozi bwo gukora porogaramu mu buryo bwihuse.
GPT-5 ifite ubushobozi bwisumbuyeho kandi iranihuta. Abakoresha konti z’ubuntu kuri ChatGPT na bo bazajya bayikoresha, uretse ko hari bumwe mu buryo batazajya bakoresha bwagenewe gusa abafite konti za ChatGPT Plus, bishyura.
OpenAI ivuga ko GPT-5 ari indi ntambwe ibegereza ku ntego yabo yo gukora ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rishobora gusobanukirwa no gukora imirimo yose umuntu asanzwe akora [Artificial General Intelligence- AGI].
Abakoresha ChatGPT bashobora guhitamo uburyo bashaka ko iri koranabuhanga ribasubizamo. Yaba ari uburyo busanzwe, ubwa kinyamwuga cyangwa ubundi ubwo ari bwo bwose.
Umuyobozi wa OpenAI, Sam Altman, yagereranyije ibihe bitandukanye bamaze kunyuramo n’ubuzima bw’umunyeshuri, aho yavuze ko ubwo bashyiraga GPT-3 hanze, yari ifite ubushobozi nk’ubw’umunyeshuri wo mu yisumbuye, utanga ibisubizo rimwe na rimwe biba bitanoze.
GPT-4 yagereranyijwe n’umunyeshuri wo muri kaminuza, ushobora gutanga ibisubizo byiza kandi bisonamutse, ariko GPT-5 ayigereranya n’inzobere ifite impamyabumenyi y’ikirenga [PhD].



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!