00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yavuganiye abatuye Isi ku muyoboro mugari wa interineti

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 24 January 2015 saa 08:56
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye inama y’abagize komisiyo y’umuyoboro mugari wa interineti abasaba gukomeza kurangwa n’umuhate wo gukora ibishoka byose ngo ugere ku mubare munini wabatuye Isi, kuko aho ugeze ubageza kuri byinshi.
Iyi nama ya komisiyo y’abagize umuyoboro mugari wa interineti mu Kigo mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU Broadband Commission) yahuje abayobozi b’inzego z’abikorera, abafata ibyemezo, abahagarariye za guverinoma n’imiryango (…)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye inama y’abagize komisiyo y’umuyoboro mugari wa interineti abasaba gukomeza kurangwa n’umuhate wo gukora ibishoka byose ngo ugere ku mubare munini wabatuye Isi, kuko aho ugeze ubageza kuri byinshi.

Iyi nama ya komisiyo y’abagize umuyoboro mugari wa interineti mu Kigo mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU Broadband Commission) yahuje abayobozi b’inzego z’abikorera, abafata ibyemezo, abahagarariye za guverinoma n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri leta na za kaminuza.

Iyabaye ku wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2015, i Davos mu Busuwisi yayobowe na Perezida Kagame wibukije ko aho uyu muyoboro ugeze ari amahirwe akomeye ku bahatuye kuko uhindura ubuzima bwabo, asaba ko ikikoranabuhanga ryakwihutishwa ngo rigere no mu bindi bice bitaragerwaho.

Yagize ati “Ni ikibazo kijyanye n’uburyo twashora amafaranga tworohereza abantu benshi mu bice bitandukanye ku Isi ngo bashobore gukoresha uyu muyoboro mugari. Twabonye uburyo uyu muyoboro wahinduye imibereho y’ abatuye ibice bitandukanye by’Isi. Inshingano z’abagize iyi komisiyo ni ugukomeza urugamba rwo gukomeza guhangana n’ibi bibazo hagamijwe guhindura Isi.”

Perezida Kagame kandi yashimangiye akamaro k’ubufatanye hagati y’abikorera na za Leta mu guharanira inyungu rusange.

Ati “Abantu bakeneye kuvuga icyo bakeneye, abandi bakeneye kubona icyo bifuza. Tuzabona ibisubizo biciye mu gukorera hamwe. Ibyo dukeneye ni ibigomba kuziba icyuho cyari kiriho, kubera ko iki cyuho kizazibwa biciye mu bufatanye.”

Houlin Zhao Umunyamabanga Mukuru mushya wa ITU watowe mu mpera z’umwaka ushize, yashimiye cyane Perezida Kagame na Carlos Slim kubera uruhare rwabo badahwema kugaragaza muri iyi komisiyo no kuba baremeye gukomeza kuwitangira ubwo bemeraga izi nshingano ubugira kabiri.

Iyi komisiyo yashinzwe mu mwaka 2010, igamije gusakaza uyu murongo ku Isi ngo ibashe kuwifashisha itera imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages