Nk’uko byemejwe na Perezidanse ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Twitter ya Perezida Obama ni @POTUS (President Of The United States).
Mu masaha Perezida Barack Obama amaze akoresha konti ye nshya ya Twitter ku giti cye, amaze gukurikirwa n’abantu barenga miliyoni.
Perezida Obama yahise atangira gukurikira abantu 65 barimo Bill Clinton, George Bush, n’umugore we Michelle Obama ukoresha @FLOTUS.
Ntabwo akurikira abandi bantu bakomeye barimo Hillary Clinton cyangwa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron.
Amagambo yanditse bwa mbere agitangira gukoresha uru rubuga nkoranyamabaga, yagize ati “ Muraho, Ni Barack. Nibyo! Mu myaka itandatu maze hano, noneho bemeye kumpa konti yanjye.”
Barack Obama yari asanzwe afite konti ya Twitter ariko yakoreshwaga n’abategura ibikorwa bye.
Mu gihe yabaga agize icyo yandika kuri urwo rukuta @BarackObama, yongeragaho ijambo BO (Barack Obama) rigaragaza ko ariwe bwite ubyanditse.



















TANGA IGITEKEREZO