Abafatabuguzi bakoresha porogaramu zishyurwa za Plus na Pro bashobora gukoresha uburyo bwabugenewe bwa ‘Work tab’ muri telefone zabo kugira ngo bandike inyandiko, ubutumwa bwa ‘email’, cyangwa ubutumwa busanzwe n’ibindi.
Bashobora kandi kubaka imbuga za internet, gutegura inyandiko zo kwerekana mu nama (presentations), gushakisha amakuru kuri internet (browse the web), no gucunga imari zabo, ibi bigakorwa hashingiwe ku mabwirizwa ChatGPT yahawe mu majwi aho kuba inyandiko.
Hagati aho, abakoresha ibyiciro bitishyurwa bya Free and Go, bo bazaba bemerewe kongeramo ‘plugins’ no guhuza iyi porogaramu n’izindi basanzwe bakoresha.
Ibi bifasha iri koranabuhanga rya AI gushakisha amakuru ku zindi mbuga za internet, cyangwa gukora imirimo yihariye hifashishijwe izindi serivisi zahujwe na ryo.
OpenAI yagaragaje ko ibiganiro bikorwa mu majwi bizajya bitanga ibisubizo byanditse birambuye kandi byiza kurushaho.
Abantu bashobora gusimburanya mu buryo bworoshye hagati yo kwandika no kuvuga. Bashobora kandi gutangira gukora umurimo runaka kuri telefone zabo, nyuma bakaza kuwusubukura kuri mudasobwa.
Aya mavugurura yubakiye ku ikoranabuhanga rya OpenAI rya GPT-Live, uburyo bwagenewe gukoresha amajwi bwatangajwe muri Nyakanga bukabanza gushyirwa muri porogaramu ikoreshwa kuri mudasobwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!