00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tigo Rwanda yatangije serivisi za interineti ya 4G muri telefoni

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 19 October 2015 saa 06:50
Yasuwe :

Isosiyete y’itumanaho,Tigo Rwanda yatangije ku mugaragaro ikoreshwa rya serivisi za internet ya 4G muri telefoni ngendanwa zigezweho by’umwihariko iya Samsung J1.

Iyi serivisi yatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukwakira ,mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga ‘Transform Africa 2015’ irimo ibera mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda, Tongai Maramba yavuze ko Tigo ikomeje kwegereza abakiriya bayo serivisi za internet ari na ko yita ku kugabanya ibiciro kugira ngo zigere kuri bose.

Yavuze ko iyi nama ya Transform Africa ari urubuga rwiza rwo kugaragaza ibyiza bya internet ya 4G kuva yatangira gukoreshwa mu Rwanda mu 2014, kandi Tigo Rwanda yiteguye kuyigeza kuri buri wese ndetse ku giciro gito.

Yagize ati “Twemereye abakiriya bacu kubagezaho internet yihuta ya 4G. Mu Rwanda tuyoboye mu gutanga internet; nishimiye ko twageze kuri iyi ntera.’’

Iyi serivisi yo gukoresha internet ya 4G muri telefoni zigezweho yatangiye mu byumweru bike bishize, abashaka kuyikoresha basabwa kongerera ubushobozi Sim card zabo zigahabwa ububasha bwo kwakira internet ya 4G cyangwa bakagura umurongo mushya ugura amafaranga 1000.

Umuyobozi w’ikigo Olleh Rwanda networks, Han Sung Yoon, ari na cyo gikwirakwiza internet ya 4G mu Rwanda, yavuze ko nyuma y’umwaka batangije kuyikwirakwiza, irimo kwaguka mu buryo bushimishije.

Yagize ati “Internet ya 4G irimo kwaguka. Dufite intego y’uko mu 2017, nibura 95% by’abatuye igihugu cyose bazaba bayikoresha. Ku bufatanye na Tigo Rwanda, tuzakomeza gutanga serivisi z’ikirenga mu ikoranabuhanga kuko dushishikajwe no kuzana ibidasanzwe.’’

Umuyobozi wa RDB Francis Gatare yahamagariye ibindi bigo by’itumanaho kwigana urugero rwiza rwa Tigo Rwanda, rwo kwihutisha iterambere binyuze mu gukwirakwiza internet ya 4G mu gihugu hose.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages