Tuuza bundle, ipaki ya internet yakwifashishwa muri iki gihe cya Coronavirus

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 30 Werurwe 2020 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Sositeye y’Itumanaho ya MTN Rwanda izwiho cyane guteza imbere ikoranabuhanga, ikomeje gutanga ibyiza byinshi byafasha abanyarwanda kumenya amakuru y’ababo, kuganira no gukora akazi buri wese ari iwe mu rugo mu rwego rwo kwirinda coronavirus.

MTN Rwanda ifite serivisi zo guhamagara hakoreshejwe amapaki atandukanye, hohererezanya ubutumwa bugufi, by’umwihariko muri ibi bihe byo kwirinda Coronavirus kohererezanya amafaranga nta kiguzi cy’ayo gukata umukiliya arengejeho mu gihe yishyura akoresheje Mobile Money.

Hari amapaki ya Internet atandukanye buri muntu agura bitewe n’iyo akeneye n’ibyo akeneye kuyikoresha, muri zo habamo iyitwa Tuuza bundle iri gufasha benshi muri iki gihe.

Tuuza bundle ni ipaki ya internet itanga Megabytes (Mbs) nyinshi. Nta gihe runaka imara, uhabwa Mbs ukazikoresha uko wifuza. Pack irangira ari uko izo Mbs zishize.

Hari igura Frw 200 itanga Mbs 130 igurwa umuntu akanze *345# akajya kuri 2 agakurikiza amabwiriza. Hari igura Frw 1000 itanga Mbs 800 nayo umuntu agura akanda *345# akajya kuri 2 agakurikiza amabwiriza.

Ushobora kandi gukanda *154# cyangwa *182# maze ugakurikiza amabwiriza.

Uretse iyo, hari andi mapaki menshi ya internet; arimo; ‘Irekure, (Internet Irekure) itanga Packs za 3G, 4G Irekure, Pack za 5G n’izindi nyinshi.

Tuuza Bundle ni imwe mu mapaki ya Internet za MTN zituma utagira irungu mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .