Iyi porogaramu ya MAX ifite imikorere nk’iya Whatsapp cyangwa Telegram.
U burusiya bwatangaje ko impamvu y’iki cyemezo ishingiye ku kuba uru rubuga rwarahujwe na serivisi zinyuranye za Leta bityo bizorohereza abaturage, mu gihe ku rundi ruhande hari abatangaje ko ari gahunda y’iki gihugu yo kurushaho kugenzura abantu.
Hafashwe icyemezo kandi ko urubuga rwo mu Burusiya rusanzwe rukurwaho izindi porogaramu rwa RuStore [rukora nka App Store cyangwa Play Store] na rwo rugomba kuba ruri mu bikoresho by’ikoranabuhanga bya Apple mbere yo kugurishwa nk’uko rusanzwe rugaragara mu bikoresha Android.
Hategetswe kandi ko porogaramu ya LIME HD TV, igaragaza amasheni ya leta ku buntu igomba gushyirwaho muri ‘smart television’ zose zizajya zigurishirizwa imbere mu gihugu guhera ku wa 01 Mutarama 2026.
Icyo cyemezo kije nyuma y’ibihano byafatiwe WhatsApp na Telegram, nyuma y’uko leta y’u Burusiya yabishinjije kudafatanya na yo mu bikorwa by’iperereza no guhashya iterabwoba.
WhatsApp ifite abangana na miliyoni 97,3 bayikoresha mu Burusiya, mu gihe Telegram ikoreshwa n’abangana na miliyoni 90,8. MAX ikiri mu igeragezwa imaze kumanurwa [download] inshuro miliyoni 18.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!