00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bwashinze umutwe w’ingabo zirwanira kuri Facebook na Twitter

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 2 February 2015 saa 03:19
Yasuwe :

Igisirikare cy’u Bwongereza cyashinze umutwe wihariye w’ingabo zazobereye mu ntambara z’ibitekerezo zizarwanira ku mbuga nkoranyambaga.
Ikinyamakuru The Guardian kivuga ko Burigade ya 77 yagenewe kurwana ubwo bwoko bushya bw’intambara, izaba ifite ibirindiro ahitwa Hermitage mu ntara ya Berkshire ikazaba igizwe n’abasirikare 1500 batoranyijwe bagatozwa bikomeye .
Uwo mutwe uzatangira intambara idakoreshwa intwaro muri Mata. Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli nabyo bisanzwe (…)

Igisirikare cy’u Bwongereza cyashinze umutwe wihariye w’ingabo zazobereye mu ntambara z’ibitekerezo zizarwanira ku mbuga nkoranyambaga.

Ikinyamakuru The Guardian kivuga ko Burigade ya 77 yagenewe kurwana ubwo bwoko bushya bw’intambara, izaba ifite ibirindiro ahitwa Hermitage mu ntara ya Berkshire ikazaba igizwe n’abasirikare 1500 batoranyijwe bagatozwa bikomeye .

Uwo mutwe uzatangira intambara idakoreshwa intwaro muri Mata. Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli nabyo bisanzwe bifite imitwe y’ingabo ikorera ku mbuga nkoranyambaga.

Bazajya barwanira kuri telefoni na mudasobwa

Uwo mutwe uzajya ukora amasaha 24 kuri 24 ukorera kuri telefoni zigezweho na za mudasobwa ugenzura ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga, unatangaza amakuru ashyigikira u Bwongereza n’ibihugu bifatanyije, akerekana akamaro k’intambara birwana hirya no hino ku Isi.

Burigade ya 77 izaba igizwe n’abasirikare b’intyoza mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Bwongereza yavuze ko uwo mutwe ugamije kwigarurira ibitekerezo by’abantu.

Ati” Uwo mutwe wagenewe guhangana n’intambara y’imitwe yitwaza ikoranabuhanga ikigarura imitekerereze y’abantu.’
Muri iyo mitwe harimo n’u wa Leta ya Kiyisiramu ukoresha imbuga nkoranyambaga ukurura abarwanyi hirya no hino ku Isi.

Igisirikare cya Isiraheli gifite imitwe ikorera ku mbuga nkoranyambaga kuva mu ntambara ya Gaza yo mu 2007-2009.

Iyo mitwe ikorera ku mbuga 30 zirimo Twitter, Facebook, Youtube na Instagram , igamije “kwigarurira abo icyo gisirikare kitabasha kugeraho “ nk’uko umuvugizi wacyo abitangaza.

Mu ntambara ya Gaza, umutwe wa Hamas urwanya Isiraheli wagiye utanga ubutumwa busebya bukanasenya Leta ya Isiraheli ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, nayo igasubiza rimwe na rimwe bikaba intambara y’amagambo ikomeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages