Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikigo Alliance for Affordable Internet (A4AI) bugaragaza ko abakoresha umurongo mugari wa Internet mu ngo zabo bamaze kuyifata nk’ibintu bitagomba kubura mu buzima bwabo, ariko nanone ko hari miliyari z’abaturage batabasha gukoresha Internet kubera ibiciro bihanitse.
Mu nama yiswe Mobile World Congress yateranye ku Cyumweru i Barcelona muri Espagne, A4AI yashyize ahagaragara raporo ngarukamwaka igaragaza uko abaturage babasha kwigondera Internet, igamije kwerekana ibihugu bikirwana no kubona umurongo mugari wa Internet ndetse n’ibiciro bijyana nawo.
Itangazo rya A4AI riragira riti “Mu bihugu byakorewemo ubushakashatsi, igiciro fatizo cy’umurongo mugari gitwara umuturage hagati ya 40% y’ayo yinjiza mu kwezi, bikaba bivuze ko ari inshuro umunani ku giciro fatizo cyashyizweho na komisiyo ya Loni y’Umurongo mugari mu 2011.”
A4AI ivuga ko abakoresha Internet kuri Telefoni bahendukirwa ariko nabwo ibiciro bikaba bikiri hejuru y’igiciro fatitizo cya komisiyo ya Loni kuko ari 10% by’ayinjira mu kwezi.
Muri iyo raporo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bifite Internet ihendutse bitanu bya mbere ni ibyo muri Afurika bibanzirizwa ku isonga n’u Rwanda, Nigeria na Marocco.
Hari byinshi byo gukorwa mu bihugu by’Afurika hagamijwe kumanura ibiciro, A4AI ivuga ko ibihugu by’Amerika y’Amajyepfo biri mu nzira nziza mu guhendura Internet.
Uko urutonde rw’ibihugu ruhagaze. Uko amanota aba menshi niko Internet iraba ihendutse.


















TANGA IGITEKEREZO