00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda muri gahunda yo kurushaho kwihutisha iterambere binyuze mu ikoranabuhanga

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 29 September 2014 saa 12:06
Yasuwe :

Tariki ya 2 n’iya 3 Ukwakira, u Rwanda ruzakira inama ya “SMART Rwanda Days” igamije gusobanurira no gushishikariza Abanyarwanda ibyiza byo kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo yabo ya buri munsi hagamijwe iterambere rirambye.
Iyi nama izabera Serena Hotel iziga ku kwihutisha u Rwanda mu kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, aho buri muntu wese, n’ibigo byose basabwa gukoresha ikoranabuhanga.
Muri iyi nama kandi hazasobanurwa ibijyanye no kwishyurana (…)

Tariki ya 2 n’iya 3 Ukwakira, u Rwanda ruzakira inama ya “SMART Rwanda Days” igamije gusobanurira no gushishikariza Abanyarwanda ibyiza byo kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo yabo ya buri munsi hagamijwe iterambere rirambye.

Iyi nama izabera Serena Hotel iziga ku kwihutisha u Rwanda mu kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, aho buri muntu wese, n’ibigo byose basabwa gukoresha ikoranabuhanga.

Muri iyi nama kandi hazasobanurwa ibijyanye no kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga hifashishijwe inzobere zikora muri Visa International n’impuguke zikora mu by’amabanki.

Buri Munyarwanda yitezweho gukoresha ikoranabuhanga ngo abashe gutera imbere

Abanyarwanda bazasobanurirwa imikorere ya Internet, hagaragazwe gahunda y’imyaka itanu u Rwanda ruzagenderaho mu guteza imbere itumanaho n’ikoranabuhanga hanavugwe ku gusangira akamaro k’amakuru yose akusanywa mu bumenyi n’ikoranabuhanga n’izindi ngingo nk’izi.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana agira ati “Iyi nama izahuza abantu b’ingeri zose bahurira mu rwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga (ICT) mu iterambere ry’igihugu. Kuri iyi nshuro tuzavuga ku guhindura u Rwanda rukaba urukoresha ikoranabuhanga; ibyiciro byose by’ubukungu bigomba gukoresha ikoranabuhanga by’umwihariko mu byiciro bitanu twahisemo ari byo: ubuhinzi, uburezi, ubuzima, serivisi z’icungamutungo, na serivisi zo gutwara abantu n’ibintu”.

Minisitiri Nsengima avuga ko kugira ngo intego za SMART Rwanda zigerweho ari ngombwa ko abikorera bazabigiramo uruhare, Guverinoma ikazatanga ubufasha aho bigaragara ko abikorera babukeneye.

Mu rwego rwa EDPRS II, SMART Rwanda izafasha mu kugera ku bukungu buteganijwe kuzamuka ku gipimo cya 11,5%, ikoranabuhanga rikazabigiramo uruhare rufatika.

Bamwe mu bazafata ijambo muri iyi nama harimo Perezida Paul Kagame na Dr Ahmadoun Toure, Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU).

Mu myaka itanu ishize, 45% by’amafaranga yinjiye mu Rwanda yanyuze mu ishoramari rijyanye na ICT. Ikoranabuhanga riri mu biri gufasha u Rwanda gutera imbere mu bukungu bushingiye ku bumenyi, by’umwihariko mu bijyanye no guhanga imirimo mishya kandi myinshi ku rubyiruko.

Inama yitezweho gusobanura byinshi ku rugendo rw'u Rwanda mu ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages