Ubucuruzi bwa Internet bwitezweho kujya butanga byibuze amafaranga angana na 10% y’ingengo y’imari ya Leta y’u Rwanda mu 2020, ibi ngo bikaba bisaba ko bwubakwa bishingiye ku bikorwa remezo by’imbere mu gihugu.
Mu ihuriro ngarukamwaka ry’ikoreshwa rya Internet mu Rwanda “Internet Governance Forum (IGF)” ryabaye kuwa Kabiri tariki ya 30 Nzeri 2014, Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru rishya na Internet (New Media and Internet) mu Kigo cy’igihugu cy’igenzuramikorere (RURA) Museminari Vincent, yavuze ko intego bihaye ari uko mu 2020 ubucuruzi bwa internet buzaba butanga 10% by’ingengo y’imari.
Gusa ariko ngo haracyari imbogamizi nyinshi mu icuruzwa rya Internet; abafite imbuga za Internet mu Rwanda usanga bafite ububiko (hosting) mu bindi bihugu. Ibi byongera igiciro cyo gukoresha interineti ku Banyarwanda.
Ikigo cy’igihugu cy’ikoranabuhanga n’itumanaho, RICTA, ari na cyo cyateguye iri huriro, kigaragaza impamvu ziterwa n’uko Abanyarwanda batizera umutekano w’ibyabo mu gihe byaba biri ku bigega (servers) byo mu Rwanda.
Sugira Claudine ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa n’itumanaho muri RICTA avuga ko bateguye ‘IGF’ y’uyu mwaka bagamije kureba uko Internet yakoreshwa mu gucuruza ibitegurwa (contents) n’Abanyarwanda.
Yagize ati “Icyo dushaka gukora ni ubukangurambaga ku buryo abantu batangira gukoresha ‘domain name’ z’inyarwanda ndetse imbuga za internet zibitse (hosted) mu Rwanda, ibi bifasha kugabanya ikiguzi ku muntu ukoresha Internet”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana avuga ko bikwiye ko Abanyarwanda batangira kubaka ubucuruzi bwa Internet, ibi ngo bigafasha u Rwanda no kubaka ubukungu. Yagize ati “Ubukungu bukenewe ubu ntabwo ari ubushingiye ku mutungo kamere, ahubwo ubushingiye ku by’ubwenge, n’amakuru dushyira kuri Internet (Content)”
.
Bamwe mu bakoresha internet bari muri iri huriro bagaragaza ko hakiri n’imbogamizi zo gucikagurika kwa Internet. Dushimimana Venuste ucuruza Internet (Cyber Caffe) mu Mujyi wa Kigali avuga ko benshi mu bakiriya yakira ari ababa bashaka kwandikirana cyangwa kuvugana n’ababo baba mu mahanga. Venuste yagize ati “Internet mu Rwanda ikunda gucikagurika, ugasanga bifata umwanya munini gushyira ifoto kuri interineti.”
Ibi bibazo ariko ngo ahanini usanga bishamikiye ku kuba Internet ikoreshwa iba ivomwa ku bigega (Internet data base) byo mu mahanga.
Abafite imbuga za internet mu Rwanda bakangurirwa kuzibika ku bigega byo mu Rwanda kuko ari bwo byorohera abazisura kuzigeraho vuba bitanabatwaye amafaranga menshi. Iyo Urubuga rwa Internet rubitse muri Amerika nyirarwo yishyura make, umuturage ugiye kurusura bimusaba gutumaho ayo makuru aruriho muri Amerika akamugeraho bitinze kandi bimuhenze.
Gusa Abanyarwanda ntibagirira icyizere ibigega (Servers) bya Internet byo mu Rwanda kuko bishobora kwinjirwamo n’uwo ari we wese cyangwa amakuru yabo akaba yakwibwa.
Eddy Kayihura impuguke mu ikoreshwa rya interineti akaba n’Umuyobozi wa BSC (Broadcast System Corporation) avuga ko biterwa ahinini no kutizera ubudahangarwa bwazo ndetse n’igiciro kiri hejuru cyane.
Bimwe mu bigaragazwa bituma kubika amakuru y’imbuga (Hosting) mu Rwanda bihenda harimo ikiguzi cy’umuriro w’amashanyarazi ibigega bya interineti (Internet data centers) bikoresha, urugero ni nka Olleh Rwanda Networks ishobora gukoresha umuriro wa miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi. Ibi byiyongeraho umubare muke w’inzobere muri Internet, kandi bikaba binasaba igishoro kinini.
Kugeza ubu RURA yahaye Olleh Rwanda Networks uburengazira bwo kubaka ibikorwa remezo bya interineti (Wholesales Internet service provider) naho ibindi bigo bikazajya bicuruza interineti ku bakiriya kugira ngo horoshywe ishoramari muri uru rwego rw’ubucuruzi.
Kugeza ubu u Rwanda rwakira interineti ingana na megabayiti (Megabit) ibihumbi 10 (10.000MB) mu isegonda. Internet ikoreshwa ku mbuga zo mu Rwanda ingana na megabayiti 500 gusa kuko izindi mbuga zose zifatiye mu mahanga. Hakenewe kandi kongerwa umubare w’ibishyirwa kuri interineti ntibibe imbuga z’amakuru gusa.



















TANGA IGITEKEREZO