00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwisanzure imbuga nkoranyambaga zitanga bukwiriye kwitonderwa

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 1 August 2014 saa 02:21
Yasuwe :

Gukoresha imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bintu byihutisha isakazamakuru bikongera ubusabane hagati y’abantu ndetse bigafasha kumenyekanisha ibintu. Gusa abahanga mu mikoreshereze y’izi mbuga bavuga ko iyo zidakoreshejwe neza zishobora kwanduza isura y’umuntu cyangwa gukwirakwiza amagambo mabi asebya abandi cyangwa bigashyira mu byago uzikoresha.
Muri iyi minsi, imikoreshereze y’imbuga nkoranyamabaga iri ku rwego rwo hejuru cyane. Izi mbuga nkoranyambaga usanga akenshi zikoreshwa (…)

Gukoresha imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bintu byihutisha isakazamakuru bikongera ubusabane hagati y’abantu ndetse bigafasha kumenyekanisha ibintu. Gusa abahanga mu mikoreshereze y’izi mbuga bavuga ko iyo zidakoreshejwe neza zishobora kwanduza isura y’umuntu cyangwa gukwirakwiza amagambo mabi asebya abandi cyangwa bigashyira mu byago uzikoresha.

Muri iyi minsi, imikoreshereze y’imbuga nkoranyamabaga iri ku rwego rwo hejuru cyane. Izi mbuga nkoranyambaga usanga akenshi zikoreshwa n’urubyiruko. Hanyuma binyuze mu guhanahana amakuru n’amafoto, bikongera ubusabane. Aha buri wese ukoresha izi mbuga aba afite uburenganzira busesuye bwo gutangaza icyo yifuza cyose igihe cyose abishakiye, icyo aba asabwa gusa ni ukuba afite murandasi (connection).

Ubu bwisanzure rero butagira umupaka butuma abantu bashobora gukora ibyaha mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Grace Githaiga, impuguke mu ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ukorera sosiyete Kenya ICT Network, avuga ko bishoboka cyane ko umuntu yakwirakwiza amagambo mabi atabizi mu gihe akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa agatiza umurindi ababikora banabiteguye.

Ati “Abantu benshi barabikora. Urugero iyo wakiriye ubutumwa kuri E-mail, ukabona ko atari ukuri, hanyuma ukabyoherereza inshuti zawe, ubona ko ari imikino, bisekeje, uba mu by’ukuri uri kugira uruhare mu gukwirakwiza ayo magambo mabi, kuko na za nshuti zawe zizabyoherereza abandi. Icya kabiri hari nanone kuri Facebook, aho abantu bakunda za paji cyangwa inyandiko zakozwe mu gutesha agaciro abantu runaka, aho naho uba uri kugira uruhare mu gukwirakwiza amagambo mabi wowe utabizi. Hari kandi no kuri Twitter, aho usakaza amakuru (Retweet) cyangwa ubutumwa bw’abandi busakaza urwango. Aho naho uba uri kugira uruhare mu gusakaza urwango mu bantu.”

Ibi ntibitandukanye na gato n’ibyo urubyiruko rukoresha izi mbuga rwatangarije IGIHE. Abenshi bahuriza ku kuba bishimira gusakaza amakuru ndetse bagatanguranwa kugeza kuri benshi ibyo babonye. Gutekereza ko ari amagambo mabi cyangwa ko bishobora kubagiraho ingaruka ngo ntibabyitaho.

Gukoresha imbuga nkoranyambaga iyo bititondewe ngo bishobora no gukurura umunaniro, guta umutwe n’ibindi bijyanye no kunanirwa k’ubwonko kubera umubare w’imbuga umuntu aba akoresha.

Uko bwije n’uko umubare w’abakoresha imbuga nkoranyambaga uriyongera ari nako havuka n’izindi mbuga. Mu minsi ya vuba, ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe gukurikirana ubuzima bw’abana cyasohoye icyegeranyo ku ngaruka imbuga nkoranyambaga zifite ku bana n’imiryango. Gusa ntibirengagiza ko hari ibyo abana bashobora kungukira kuri izi mbuga nko gusabana n’abandi bana, kumenya amakuru n’ibindi. Bagaragaje ko byibuze 22% by’urubyiruko bafungura imbuga nkoranyambaga inshuro zirenze 10 ku munsi ikindi ugasanga 75% bakora uko bashoboye bagatunga telefoni. Kubera izi mpamvu, ababyeyi basabwa kuba hafi y’abana mu mikoreshereze y’izi mbuga.

Gusa hari imbuga nkoranyambaga zagiye zikorwa kubera impamvu runaka. Urugero ni nka LinkedIn. Mu 2005 mu kwezi kwa Gatanu nibwo rwashyizwe hanze rugamije guhuza abantu ku mpamvu z’akazi. Urubuga rundi rukunzwe cyane cyane cyane hano mu Rwanda ni Facebook, uru rubuga rwashinzwe mu 2004, gusa kuri ubu nirwo rufite abantu barukoresha benshi kuko ubu bamaze kurenga miliyari, naho Twitter yo yashinzwe mu 2006.

Ubu hariho imbuga nkoranyambaga amagana, gusa zose zigomba kwitonderwa dore ko hatazwi igihe ibyo abantu bashyiraho bishobora kuhamara. Hari abameza ko bishobora kubaho ubuziraherezo.

IGIHE yegeranije inama z’ibanze ku mikoreshereze inoze y’imbuga nkoranyambaga hagamijwe kwirinda ibyago umuntu ashobora guterwa n’abandi cyangwa kwitera we ubwe atabizi:

 Jya wirinda gukanda kuri Link zose ubonye cyane cyane iyo utazizi cyangwa udasanzwe uzikoresha. Ibi bizakurinda kwikururira virusi muri mudasobwa yawe no gutwarwa amabanga yawe. Ushobora kuvuga ko nta mabanga ugira, ariko imyirondoro yawe ishobora gukoreshwa ibyaha bitandukanye bikitirirwa wowe.

 Jya wirinda gusiga ufunguye konti (account) yawe ku mbuga nkoranyambaga izo ari zo zose. Ibi bizakurinda abashobora kuyikoresha ibyo utifuza mu nyungu zabo.

 Kirazira kwizera umuntu uwo ari we wese ukamuha ijambo ryawe ry’ibanga (password). Jya ugerageza uhindure byibuze rimwe mu mezi atatu iryo jambo. Ibi kandi bisobanuye ko ukwiriye gukoresha password imwe ku mbuga ukoresha zose.

 Gerageza gukora password idashobora kwiganwa n’umuntu uwo ari we wese. Akenshi usanga abantu bashyiramo imyaka bavukiyemo, amazina y’ababyeyi cyangwa ay’abakunzi babo. Ntabwo ari byiza na gato. Gerageza kuba washyiramo utwatuzo, Inyuguti nkuru zivanze n’into n’ibindi bimenyetso ku buryo iba itakwiganwa.

 Irinde gusura imbuga zigusaba kwiyandikisha, Si zose gusa hari izigomba kwitonderwa.

 Kirazira gushyira nomero ya konti yawe yo muri Banki aho ari ho hose uyisabwe. Ibi bishobora kugukururira ibyago byo kwibwa, Konti yawe kandi ishobora gukoreshwa mu kwiba amafaranga, ukazaba ari wowe ukurikiranwa kandi nta n’iritoboye wibye. wabonye.

 Ugomba buri gihe kwirinda ko buri wese ashyira ibyo yishakiye ku rukuta rwawe. Iyo bisebanya bigushyira mu byago byo kugaragara nabi imbere y’Inshuti zawe.

 Jya buri gihe wirinda gukanda Like, Share, Retweet, Follow ibyo ubonye byose. Niba ukurikiye cyangwa ugasangira n’abandi ibintu bisebanya, amacakubiri n’ibindi uba ugiye muri urwo ruhando rw’abasebanya cyangwa bakwirakwiza amacakubiri.

 Irinde gukwirakwiza amagambo mabi ukoresheje imbuga nkoranyambaga. Benshi ngo bakwirakwiza amagambo mabi batanabizi. Ugasanga umuntu akoherereje akantu ubona ko gasekeje nawe ukakoherereza abandi, nyamara uwagakoze we ashobora kuba yari afite intego yo gusebya undi. Aho rero uba umutije umurindi wo gusebanya no gukwirakwiza amagambo mabi.

 Mu gihe ugiye kugira icyo wandika cyangwa ukora ku mbuga nkoranyambaga, banza utekereze icyo ibyo wanditse biri bumarire abandi, wowe ubwawe, igihugu cyawe, unarebe niba bidashobora kukugiraho ingaruka mu gihe kizaza.

Urugero: Ibaze ugiye kuba Perezida wa Repubulika, cyangwa Papa, cyangwa Pasiteri, ukabona bazanye ifoto yawe wigeze gushyiraho wasinze, wiyambuye n’abandi bagenzi bawe. Ubu urabona ntacyo bitwaye, ariko ingaruka bishobora kukugiraho icyo gihe ziraremereye.

Mu mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, bake nibo bita kuri ibi byavuzwe hejuru. Ikindi usanga benshi batita ku kibonezamvugo mu ndimi zose bandika, icyo bashyira imbere ni uguhanahana ubutumwa gusa ku buryo n’iyo hagize ukosora imyandikire y’undi, uwo yangwa n’abandi bose bakoresha urwo rubuga. Ibi nabyo bikaba ari ibintu byo kwitaho cyane nk’Abanyarwanda mu gusigasira ururimi gakondo rw’Ikinyarwanda.

Imbuga nkoranyambaga 20 zikunzwe kuruta izindi ku isi ni Facebook, Tencent QQ, Google+, Whatsapp, WeChat, Skype, Twitter, LinkedIn, Instagram, Tencent Qzone, LINE, Odnoklassniki, Reddit, Viber, Sina, Weibo, Tumblr, Windows Live, Nimbuzz, VKontakte, na Yahoo Groups.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages