Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga itangaza ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo n’umuturage wo mu cyaro ufite amafaranga kuri konti muri SACCO abashe kujya ku isoko rikorerwa kuri Internet izaba yihuta cyane mu minsi ya vuba kubera umurongo wa 4G LTE ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Minisitiri Jean Philbert Nsengimana mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2014, mu gihe habura iminsi 3 ngo hamurikwe ku mugaragaro umurongo mushya wa Internet witwa 4G LTE.
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yatangaje ko uyu murongo wa Internet wa 4G LTE ugezweho nyuma y’imari yashowe mu kubaka ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, iyashowe mu mahugurwa n’ahandi, kugira ngo u Rwanda rugere kuri iryo koranabuhanga rikomeye.
Nsengimana avuga ko imbogamizi igihari ari uko ibigo by’imari n’amabanki bitaragera ku rwego rwifuzwa mu gufasha ubucuruzi bukorerwa mu ikoranabuhanga (E-Commerce) n’ubwo byinshi bifasha mu kwishyura hakoreshejwe uburyo bw’amakarita (Visa Cards).
Ati: “Iyo urebye imari yashowe mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga, mu guha Abanyarwanda ubumenyi ku bijyanye n’ubucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga, uyu munsi hakaba hariho n’uburyo bwo kwishyurana butuma ibyo byose bishoboka,n’ibindi byose byakozwe mu myaka irenga 10, usanga mu Rwanda E-Commerce igeze ku ntambwe ishimishije.”
Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ifite intego ni uko buri wese ufite amafaranga n’iyo yaba ayafite muri konti y’Umurenge-SACCO ashobora guhaha akoresheje ikoranabuhanga rya Internet.
Leta ibinyujije muri Minisiteri y’Urubyiruko b’Ikoranabuhanga iteganya ko nibura mu mwaka w’2017, umurongo wa Internet wa 4G LTE uzaba warasakaye mu baturage ku kigero cya 95%.
Kuba ikoranabuhanga ryaragizwe imwe mu nkingi za mwamba z’iterambere, ndetse u Rwanda rukaba ruzamuka umunsi ku wundi ku rutonde rw’ibihugu mu ikoranabuhanga, byatumye u Rwanda rwongera gutorerwa kuba mu bihugu 48 bigize inama mpuzamahanga y’ihuriro ry’ikoranabuhanga n’itumanaho (ITU).
Kugeza ubu, mu banyarwanda miliyoni 11.78, 71%, bakoresha telefoni kandi 25% batunze izibafasha gukoresha Internet.


















TANGA IGITEKEREZO