00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyoboro wa internet unyaruka by’agahebuzo wa 4G ugiye kuzanwa mu Rwanda

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 11 June 2013 saa 07:08
Yasuwe :

Isosiyete KT Corporation y’abanyakoreya yasinyanye amasezerano yo gufatanya ishoramari na Guverinoma y’u Rwanda mu kuzana umuyoboro wa internet unyaruka by’agahebuzo wa 4G LTE Broadband network, akenshi bahina nka 4G, ukazaba wakwirakwirakwijwe ku kigero cya 95 % mu gihugu hose mu myaka itatu iri imbere.
Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa 10 Kamena 2013, akubiyemo ko iyi sosiyete y’Abanyakoreya y’Epfo izafatanya na Leta y’u Rwanda hakubakwa ibikorwa remezo, ndetse bagafatanya no mu (…)

Isosiyete KT Corporation y’abanyakoreya yasinyanye amasezerano yo gufatanya ishoramari na Guverinoma y’u Rwanda mu kuzana umuyoboro wa internet unyaruka by’agahebuzo wa 4G LTE Broadband network, akenshi bahina nka 4G, ukazaba wakwirakwirakwijwe ku kigero cya 95 % mu gihugu hose mu myaka itatu iri imbere.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa 10 Kamena 2013, akubiyemo ko iyi sosiyete y’Abanyakoreya y’Epfo izafatanya na Leta y’u Rwanda hakubakwa ibikorwa remezo, ndetse bagafatanya no mu gucuruza uyu muyoboro.

LTE cyangwa “Long-Term Evolution”, ikunze kwitwa 4G LTE, ni umuyoboro wemewe w’itumanaho rya internet udakeresha imigozi cyangwa wireless, ukorera ku muvuduko uhambaye kurusha indi yo mu nzego za 2G, 3G na 3,75G.

Bene uyu muyoboro worohereza cyane abantu bakoreshereza internet ku matelefoni n’utundi dukoresho twose tugezweho dukenera umuyoboro wa internet (internet connection).

Nk’umushoramari w’ibanze, KT izazana ubunararibonye, ndetse ishoremo n’akayabo ka miliyoni 140 z’amadolari, ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 90 z’Amanyarwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yo iteganya gukomeza kwagura umugambi wayo wo kongera umuyoboro wa fiber optic wa kilometero 3,000.

U Rwanda kandi ruzashaka abaterankunga bashyiramo imari kugira ngo bashyiremo amafaranga, ibikorwa birangire.

Aya masezerano y’imyaka 25 akaba yasinywe ku ruhande rw’u Rwanda na Claire Akamanzi, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB). Ku ruhande rwa KT Corporation, hasinye Yung Kim Perezida wa Sosiyete akanayibera umuyobozi ushinzwe ibikorwa byayo, yemezwa na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Isakazabumenyi mu Itumanaho, Nsengimana Jean Philbert.

Nsengimana yavuze ko ibi ari byiza, kandi ko Abanyarwanda bakwiye ibyiza nk’ibi, bakabasha kugendana n’igihe muri iki gihe cy’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga. Ibi bikorwa bishya bikaba byitezweho kuzanaha Abanyarwanda benshi akazi.

Yung Kim yavuze ko bizera ko umuyoboro wagutse ukoresha ikoranabuhanga rya 4G LTE rizafasha mu kuzamura iterambere mu ikoranabuhanga ry’u Rwanda.

Ibi kandi bikaba bizafasha mu kuzamura inzego zose z’ubuzima, harimo uburezi, ubuzima n’ubucuruzi bwo mu nzego zose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages