{Nyuma y’amezi make mu Rwanda hamuritswe umuyoboro wa Internet wihuta cyane kurusha iyindi wa 4G abayicuruza bavuga ko ihenda cyane ku buryo itakoreshwa n’abaturage basanzwe.}
Umuyobozi wa Olleh Rwanda Network(ORN), icuruza uwo muyoboro mu Rwanda, Rhee Dongwon yabwiye ikinyamakuru Human IPO ko uwo muyoboro uzakoreshwa n’ibigo bya Leta n’iby’ubucuruzi gusa kuko igiciro cyawo nta muturage wabasha kukigondera.

Ariko avuga ko bikiri kare kwemeza ko ari ko bizahora kuko hashize amezi atatu gusa aribwo uwo muyoboro ufunguwe ku mugaragaro.
Ushinzwe isakazabikorwa muri MTN Rwanda, Yvonne Manzi Makoro, yemeza ko uwo muyoboro umaze kugurwa n’abakiriya na MTN 200 bonyine.
Ati” Bawuguze gahoro cyane, ntibyagenze nk’uko twabiteganyaga ahanini bitewe n’ibiciro bihenze. Twizeye ko ibiciro nibiramuka bimanutse 4G izagurwa cyane kandi na buri wese.”
U Rwanda ni cyo gihugu giherutse gutangira gukoresha umuyoboro wa 4G muri Afurika mu Gushyingo kwa 2014.
Byari byitezwe ko ubwinshi bw’abawucuruza buzatuma ibiciro byawo bigabanuka ariko Makolo yemeza ko atari uko bimeze kuko ORN icuruza uwo muyoboro iwuranguza ku giciro gihanitse cyane.
Imiyoboro ya Internet yagiye itera imbere cyane. Kureba igisobanuro cy’imiyoboro ya Internet, 1G,2G,3G na 4G n’uko internet yagiye itera imbere vuba ku Isi. Kanda hano

Ibitekerezo 0