00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwamikazi w’u Bwongereza yakoresheje Twitter bwa mbere

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 25 October 2014 saa 07:25
Yasuwe :

Umwamikazi Elisabeth w’u Bwongereza yohereje ubutumwa bwe bwa mbere ku rubuga nkoranyambaga Twitter ku wa gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2014.
Ubutumwa bwe bwoherejwe saa tanu n’iminota miringo itatu n’itanu (11:35) buhita bugera ku bantu ibihumbi 724,000 bakurikira urubuga rw’ubwami bw’u Bwongereza.
Yagize ati” ni ibyishimo byinshi gufungura ku mugaragaro imurikabikorwa mu gihe cy’ikoranabuhanga ririmo kubera mu nzu ndangamurage y’ubumenyi kandi nizeye ko abantu baryitabira”
Nyuma (…)

Nyuma y’ibyo yahise yandikaho ko ariwe ubyiyandikiye mu ngoro ye.

Ubusanzwe urubuga rwa Twitter yakoresheje, rusanzwe rugenzurwa n’ababishinzwe i bwami ariko kuba yahisemo kwitangira ubutumwa byaturutse ku kuba umuyobozi w’Inzu Ndangamurage y’Ubumenyi ya’I Londres, Ian Blatchford, yaramushimiye umwete agira mu gukoresha ikoranabuhanga atanga amakuru.

Uyu muyobozi niwe wasabye umwamikazi kohereza ubutumwa bwe bwa mbere akoreshe Twitter.

Umwamikazi Elisabeth yanditse ubwo butumwa yabanje gukuramo uturinda ntoki.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages