00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubuga nkoranyambaga rushya rwitwa Twitter.now rwinjiye ku isoko

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 29 August 2026 saa 03:32
Yasuwe :

Urubuga nkoranyambaga rushya rwiswe Twitter.now rwinjiye ku isoko, rukaba rwarashinzwe n’ikigo gishya cyitwa Operation Bluebird. Iri tsinda ririmo by’umwihariko Stephen Coates, wahoze ari umunyamategeko ushinzwe kurengera ibirango by’ubucuruzi mu rubuga rwa Twitter rwahozeho mbere.

Umwaka ushize, ikigo cya X cyareze Operation Bluebird mu nkiko mu rwego rwo kugerageza guhagarika ifungurwa ry’uru rubuga.

Iki kigo cyireguye kivuga ko X yaretse gukoresha mu buryo bwemewe n’amategeko amwe mu magambo azwi cyane nka Twitter ndetse na Tweet, bikaba byaratumye abandi bakomorerwa mu kuyakoresha.

Abashinze uru rubuga bashimangiye ko batari kugerageza kongera kurema cyangwa kwigana porogaramu ya kera ahubwo bashaka kubaka serivisi itandukanye yubakiye ku mucyo, icyizere n’amahitamo y’uyikoresha aho gushingira ku mikorere y’ikoranabuhanga rihishe rigena ibyo abantu babona kuri internet [hidden computer algorithms].

Kugira ngo babashe gukemura ikibazo gikomeye cyo kugenzura ibishyirwa ku rubuga, urubuga rwa Twitter.now rukoresha uburyo bwihariye bw’ikoranabuhanga rya AI ryiswe VERA.

Ubu buryo bugenzura ukuri kw’ibivugwa, bugatanga inkomoko y’amakuru kugira ngo humvikane intego yayo, kandi bugaha buri butumwa bwose bwatangajwe amanota ku cyizere bwagiriwe [trust score].

Abakoresha uru rubuga bashobora kugena icyiciro cy’ubutumwa runaka bifuza kuzajya babona hashingiwe ku manota yabwo, maze uru rubuga rukabarinda kwakira ubutari mu cyiciro bifuza.

Magingo aya, uru rubuga ruri mu cyiciro cy’igerageza, aho abantu bashobora kwishyura amafaranga angana n’amadolari ya Amerika 20 kugira ngo babone uburenganzira bwo kurukoresha mbere y’abandi.

Twitter yagarutse mu isura nshya nyuma y'intambara ikomeye na X

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages