00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubuga rwa Bitchat rukoreshwa na Bluetooth rwatangiye kuboneka kuri App Store

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 30 July 2025 saa 06:03
Yasuwe :

Urubuga ruzwi nka Bitchat rwifashishwa mu kohererezanya ubutumwa rumaze iminsi mike rutangijwe, rwatangiye kugaragara ku bakoresha ibikoresho by’uruganda rwa Apple cyangwa se ‘operating system’ ya iOS.

Mu ntangiriro za Nyakanga 2025, Jack Dorsey, uri mu batangije urubuga rwa Twitter, ni bwo yubatse uru rubuga rushya rwo kohererezanya ubutumwa. Bitchat ikoresha ikoranabuhanga rya Bluetooth.

Ibi bivuze ko abarukoresha bagomba kuba begeranye byibuze mu ntera itarenga metero 100. Ntabwo ikoresha umuyoboro uwo ari wo wose w’itumanaho cyangawa Wi-Fi.

Kuyikoresha ntibisaba umwirondoro. Bisaba gufungura urubuga gusa, ugahita ubona abarukoresha bakwegereye ku buryo ushobora kubandikira. Rugira uburyo bwo gushyiraho no guhindura ifoto ikuranga.

Dorsey avuga ko uru rubuga rwafasha cyane ahantu hakunze kuba ibibazo by’ihuzanzira nk’ahaba hakoraniye abantu benshi nko mu birori binini cyangwa mu gihe cy’ibiza aho imiyoboro y’itumanaho iba yangiritse.

Kugeza ubu uru rubuga ntiruboneka kuri PlayStore ariko abakoresha telefoni za Android bashobora kurubona ku rubuga rwa GitHub.

Dorsey avuga ko uru rubuga rwafasha cyane ahantu hakunze kuba ibibazo by’ihuzanzira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages