Amakuru azajya aba akubiyemo ni aho iyo konti iherereye, ni ukuvuga umuntu uyikoresha aho aherereye, igihe yatangiriye gukoresha X, inshuro izina (username) rya konti ryahindutse, uko iyo porogaramu yamanuwe kuri internet niba harifashishijwe App Store cyangwa Google Play.
Impamvu ubu buryo bwashyizweho ni ukurwanya abantu ba baringa bakoresha X mu bikorwa bidakwiriye. Akenshi usanga abantu biyita amazina atari ayabo, bagatukana cyangwa se bakandika ubundi butumwa buyobya.
Ubu niba umuntu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko konti ye bikaba bigaragara ko ibarizwa mu kindi gihugu, uyireba azajya agirwa inama yo gushishoza ku butumwa buyitambutswaho buvuga ku bindi bihugu.
Ubu buryo bwabanje kugenzurwa n’abakozi ba X, bakorerwaho igerageza, ariko ubu bwatangiye kugaragara kuri konti z’abantu.
Kugira ngo ubone ayo makuru, ujya kuri konti y’umuntu ahari “Joined” ugakandaho, uhita ubona amakuru y’igihe yafunguriye konti, aho yari ari ayifungura, niba iri muri telefoni ye ya Android cyangwa se iri muri iPhone.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!