Ni ikibazo gishobora gusa n’igitangaje ariko kimaze kugaragara ku butumwa bwanditswe mu Kinyarwanda kuri X, aho uburyo bushya bwo gusemura bwifashisha Grok bushobora guhindura igisobanuro cy’amakuru ku buryo bukomeye.
Urugero ruheruka ni urw’ubutumwa IGIHE yashyize kuri X ku wa 19 Nzeri 2026, butangaza ko Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2015 yibarutse imfura.
IGIHE yari yanditse iti: “Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2015 yibarutse imfura. Asanzwe atuye muri Canada.”
Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2015 yibarutse imfura.
Asanzwe atuye muri Canada. pic.twitter.com/iZBUsrp4Lk
— IGIHE (@IGIHE) September 19, 2026
Ubutumwa bwari busobanutse neza ku muntu uzi Ikinyarwanda ariko kuri bamwe mu bakoresha X bareba inyandiko zamaze gusemurwa n’urubuga, ubutumwa bwagaragaye mu buryo butanga igisobanuro cy’uko Kundwa yapfuye.
Mu mwanya wo gutangaza inkuru y’ivuka ry’umwana, isemura ryikora rya Grok kuri X ryatumye umuntu yumva ko IGIHE yatangaje urupfu rw’umubyeyi. Ni ikosa rirenga kure kuba interuro yasemuwe nabi ahubwo rihindura amakuru nyir’izina.
Iki kibazo kandi ntikigarukira ku kuba Grok yarasemuriye nabi ijambo rimwe. Hari ubwo X ibanza no kwibeshya ku rurimi ubutumwa bwanditswemo.
Kuri ubu butumwa bw’Ikinyarwanda, Grok ibufata nk’aho ari ururimi rwo muri Indonesia, ikabusobanura ishingiye kuri uko kwibeshya. Aha ni ho ikibazo gitangirira.
X ibanza kumenya ururimi, ikabona gusemura
Kugira ngo porogaramu ibashe gusemura ubutumwa neza, ibanza kumenya ururimi bwanditswemo. Iyo ubwo butumwa ari Ikinyarwanda ariko X ikavuga ko ari Indonesian, Grok iba itangiye gusemura ishingiye ku makuru atari yo.
Icyo gihe ikosa rishobora kutaba gusa ku ijambo rimwe, ahubwo rikagera no ku gisobanuro cy’interuro yose. Ijambo “yibarutse”, urugero, nta rujijo rifite mu Kinyarwanda, risobanura ko umuntu yabyaye ariko kuko AI iri kurisemura yibeshye ku rurimi, ni aho hava kuvanga ibintu.
Kugeza ubu X ntiratanga ibisobanuro birambuye ku mpamvu ishobora gufata ubutumwa bw’Ikinyarwanda nk’aho bwanditswe mu zindi ndimi.
Gusa ni ikibazo gihuye n’ikindi kimaze igihe kigarukwaho mu iterambere ry’Ubwenge Bukorano. Indimi nyinshi zo muri Afurika ziracyafite amakuru make akoreshwa mu gutoza izo porogaramu ugereranyije n’indimi nk’Icyongereza, Igifaransa cyangwa Icyesipanyolo.
Ikinyarwanda kiri mu ndimi zikigorwa n’ikoranabuhanga mu bijyanye no kumenya neza imiterere y’amagambo, interuro, imvugo z’umwihariko n’uburyo abantu bavanga indimi ku mbuga nkoranyambaga.
Ibyo bishobora kurushaho kuba ikibazo kuri X, ahantu abantu bandika amagambo ahinnye, amazina yihariye, imvugo nshya ndetse rimwe na rimwe bakavanga Ikinyarwanda n’Icyongereza cyangwa Igifaransa.
Grok isigaye igusemurira utabanje kubisaba
Mu buryo bwari busanzwe, uwabonaga ubutumwa bwanditswe mu rurimi atumva yabanzaga gukanda ahari “Translate post”, X ikabona kubusemura.
Icyo gihe umuntu ni we wahitagamo ko akeneye isemura ariko X yatangiye gukoresha uburyo bushya bwo gusemura inyandiko mu buryo bwikora, bwifashisha Grok, Ubwenge Bukorano bwakozwe na xAI.
Muri Mata 2026, X yatangaje ko ubwo buryo bwari bugiye kwagurwa ku rwego rw’Isi, hagamijwe gutuma umuntu ashobora gusoma ubutumwa bwanditswe mu rurimi atumva atabanje gukanda ngo busemurwe.
Ni uburyo bushobora kuba ingirakamaro. Umuntu wanditse mu Kinyarwanda ashobora gusomwa n’undi uri i Paris, Londres cyangwa New York atazi Ikinyarwanda ariko ikibazo kivuka iyo uwo muntu abonye isemura ritari ryo, kandi akaryizera nk’aho ari byo byanditswe n’uwashyizeho ubutumwa.
Mu rugero rwa Kundwa, umuntu utazi Ikinyarwanda yashoboraga gusoma isemura rya X akizera ko IGIHE yatangaje urupfu rwe, nyamara nta hantu na hamwe ubutumwa bw’umwimerere bwavugaga ibyo.
@grok uraducanga weeeee!!!!
Uzige translation from Kinyarwanda pic.twitter.com/6AYEs5sbpW
— Trendings Avenue (@TrendingsAvenue) September 19, 2026
Wakora iki kugira ngo wirinde kuyobywa n’isemura rya Grok?
Hari uburyo bworoshye bushobora gufasha umuntu kwirinda kuyobywa n’isemura rya X.
Icya mbere ni ukureba niba ku butumwa hari amagambo nka “Translated from…”, “Translated by Grok” cyangwa “Show original.”
Iyo usomye ikintu gisa n’igitangaje cyane, cyane cyane urupfu, impanuka, amagambo akomeye yavuzwe n’umuntu cyangwa indi nkuru ishobora guteza impaka, ni byiza kubanza gukanda ahanditse “Show original”.
Ibyo bigufasha kureba neza ibyo nyiri konti yanditse mbere y’uko ubifata nk’ukuri cyangwa ukabisangiza abandi. Ni ngombwa kandi kureba ururimi X ivuga ko ubutumwa bwanditswemo.
Iyo ubonye ubutumwa bwa konti yo mu Rwanda, burimo amagambo y’Ikinyarwanda, ariko X ikakubwira ko ari “Translated from Indonesian”, icyo ubwacyo ni ikimenyetso cy’uko isemura rishobora kuba ridafite ukuri.
Uburyo bwo guhagarika isemura ryikora
X itanga uburyo bwo guhagarika isemura ryikora ku rurimi runaka.
Iyo ubonye ubutumwa X yamaze gusemura, ushobora kubanza gukanda “Show original”, hanyuma ugashaka ikimenyetso cya settings/gear kijyanye n’isemura.
Aho ni ho ushobora kubona uburyo bwo guhagarika “Automatically translate [language]”.
Iyo ubihagaritse, X ntiba igikomeje guhita igusemurira ubutumwa ibona ko bwanditswe muri urwo rurimi.
Abakoresha X bashobora kandi kujya muri Settings and privacy → Accessibility, display and languages → Languages, bakareba indimi konti yabo irimo.
You guys should be discussing topics like this one. What are we talking about this X translation from Kinyarwanda (which X calls Indonesian) pic.twitter.com/E8GwhkYzXB
— y’Ibuhoro (@RwandaWonders12) September 20, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!