Sosiyete y’ikoranabuhanga yitwa Fujitsu yo mu Buyapani, yakoze Virus izajya ibasha kuburizamo ibikorwa bya ba rushimusi(Hackers) bo kuri internet ndetse ikagira ingaruka ku bakora ibyo bikorwa. Iyi Virus igamije gukumira aba hackers bamaze gufata indi ntera.
Iyi Virus ije ari igisubizo ku masosiyete yazahajwe n’aba hackers mu Buyapani, ariko na none haracyari imbogamizi z’uko iyi Virus imaze gutwara akayabo ka Miliyoni 1,8 z’amayero itashyirwa ku isoko, bitewe n’itegeko ryo mu Buyapani ritemera gukora Virus.
Ikinyamakuru Yomiri Shibum cyo mu Buyapani, cyatangaje ko iri tegeko rishobora kongerwamo ingingo zemera imyihariko, bivuze ko iyi Virus ishobora kuzajya ikoreshwa cyane ku butaka bw’u Buyapani hagamijwe kurwanya ubujura n’ibindi byaha bikorerwa kuri internet. Kugeza ubu iyi Virus iri kugeragezwa mu bwiherero ku buryo itajya ku mugaragaro.
Sosiyete ya Fujistu yakoze iyi Virus yatangaje ko ishobora kuzaba intwaro ikomeye y’ubwirinzi bwo kuri internet, ariko abasesengura iby’ikoranabuhanga bavuga ko ishobora no kuzifashisha mu kugaba ibitero byo kuri internet, nka Virus Stuxnet yigeze kwibasira igihugu cya Iran ikozwe n’Abanyamerika.



















TANGA IGITEKEREZO